Home Amakuru Abadepite bari mu bambere bahembwa menshi Ku Isi

Abadepite bari mu bambere bahembwa menshi Ku Isi

0

Umunyepolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo aribaza ku mishahara y’abadepite mu gihugu cye kuko kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka umushara wabo wazamuwe ukagera ku mibumbi 21 by’amadolari ni ukuvuga arenga miliyoni 21 z’amafaranga y’u Rwanda.

Martin Fayulu watsinzwe mu matora y’umukuru w’Igihugu aheruka avuga ko bitumvikana uburyo umudepite wo mu Gihugu abaturage barenga 70% babaho munsi y’amadolari abiri ku munsi bahembwa umurengera y’waya amafaranga.

Fayulu akomeza atanga ingero zerekana ko aya mafaranga abadepite abahembwa ari umurengara kuko akubye inshuro 15 umushahara w’umwarimu wa kaminuza, agakuba inshuro 30 umuganga (doctor), akanakuba inshuro 200 umushahara w’umukozi usanzwe wa leta.

“ Natunguwe cyane nanababazwa no kumva ko kuva muri Mutarama uyu mwaka umushara w’abadepite wazamuwe aka kageni, ibi ni ukwica itegeko rigena ingengo y’imari ya leta.” Martin Fayulu akomeza avuga ko bitumvikana uburyo Igihugu kibarizwa mu bikennye cyane ku Isi gihemba abadepite umushahara uruta u’wabadepite b’Amerika n’Ab’Abafaransa.

“Ibintu byose biri guhinduka mu buryo bw’ihuse.”

Martin Fayulu akomeza yibaza uburyo igihugu kiri mu ntambara n’abakozi nk’abaganga  n’abarimu bakaminuza bari mu myigaragambyo yo guhembwa make abadepite aribo biyongerera umushahara inshuro zirenga ebyiri.

Ibi asanga ari ruswa iteye ubwoba irimo ubujura no kunyereza imari ya Leta n’abashinzwe kuyirinda kandi bitwa ko bahagarariye inyungu za rubanda. Ni naho ahera asaba abagize inteko ishingamategeko y’iki Gihugu kwegura no gusubiza imishara yabo uko bayisanze.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIcyogajuru kinini cyari kigiye koherezwa mu kirere byasubitswe ku munota wanyuma
Next articleIbyo RIB yasabwaga gukora kuri Bamporiki yarabisoje
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here