Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Kambogo Ildephonse, avuga ko bagihangana n’ingaruka z’icyorezo cya covid-19 kuko cyeteye ibura ry’akazi mu baturage bituma benshi bakena byongera ububare w’inzererezi n’abasabiriza muri uyu mujyi.
Ubukene kubabije kuri benshi bwaturutse ku kuba benshi mu batuye mu mujyi wa Rubavu bari batunzwe n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka kandi mu gihe cya Covid-19 imipaka yari ifunze n’aho icyorezo gicishirije make kwambuka umupaka bikomeza kugorana nk’uko byemezwa n’umuyobozi w;Akarere Kambogo.
Kambogo ati: “Abambukaga umupaka muto (Petite barrier) bavuye ku bihumbi birenga 55 ku munsi bagera ku bihumbi 10”.
Kuri ubu ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko butazi aho ababyeyi n’abagore bambukaga uyu mupaka bakora ubucuruzi aho bagiye n’ibyo bakora ubu.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko abaturage bako bakwiye kugirirwa impuhwe kuko “Abaturage ba Rubavu imifuka yabo yaratobotse, hari abo twafashije ariko abandi byaranze”
Kambogo akomeza avuga ko ibi byatumye Akarere ka Rubavu kagira inzererezi n’abasabirizi benshi.
“Hari uwo ubaza akakubwira ko amaze iminsi ibiri cyangwa itatu atarya.” N’ubwo ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 ari nyinshi ku baturage, ubuyobozi bubashimira uko bitwaye mu kwikingiza.
“Abaturage bacu barikingije abasigaye ni abatarishimangiza cyangwa abagiye muri Congo bagaruka nyuma ariko nabo barakingirwa n’ubwo bitaraba 100%.”
Abaturage b’Akarere ka Rubavu nabo bavuga ko bakigowe no kwambuka kuko mbere bambukiraga kuri jeto ariko ubu bisaba laisse passe na pasiporo kandi nbenshi nta bushobozi bafite bwo kubigura.
Kugeza ku wa 29 Ukuboza 2022, mu Karere ka Rubavu habarurwaga abantu 4595 banduye Covid-19 barimo 4552 bayikize na 43 yahitanye.