Home Ubutabera Munyemana Sosthene agiye kuburanishwa

Munyemana Sosthene agiye kuburanishwa

0

Munyemana Sosthene wari umuganga mbere no mu gihe cya Jeneoside yakorewe abatutsi akanayigiramo uruhare agiye kuburanishwa nyuma y’imyaka 28 ikirego cye kigeze mu nkiko.

Munyemana wari inzobere mu kuvura indwara z’abagore mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare azitaba urukiko rwa Paris taliki ya 13 Ugushyingo cyangwa taliki 22 Ukuboza uyu mwaka yisobanure ku byaha ashinjwa byo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hari hashize imyaka 28 arezwe mu Bufaransa ariko yari ataraburanishwa na rimwe kuri ibi byaha. Mu Ukwakira 1995 nibwo abantu bambere batanze ikirego mu rukiko rwa Bordeaux basaba ko Munyemana Sosthene akurikiranwa ku ruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatusti . Iperereza kuri iki kirego ryatangiye mu mwaka wi 2001 ritangizwa n’urukiko rwa Paris.

Mu mwaka wi 2006 u Rwanda rwasohoye impapuro zo kumuta muri yombi ariko ntiyafatwa ndetse no muri Mutarama 2008 leta y’ubufaransa imwima ubuhungiro yasabaga ariko ntiyanamwohereza mu Rwanda. Ubufaransa bwamwimye ubuhungiro buvuga ko mu busabe bwe harimo ibinyoma kandi ko ashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu Ukwakira 2008 inkiko Gacaca za Butare zahamije Munyemana Sosthene, uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi rumukatira gufungwa burundu adahari.

Taliki 20 Mutarama 2010, Munyemana yatawe muri yombi na polisi ya Bordeaux ivuga ko igendeye ku mpapuro z’u Rwanda zimuhiga zisaba ko yirukanwa mu bufaransa akoherezwa mu Rwanda.  Munyemana yahise afungurwa by’agateganyo. Nyuma yaho urukiko rwa Bordeaux rwatesheje agaciro ubusabe bw’u Rwanda ruhitamo no kureka gukomeza gukurikirana Munyemana.

Ku bitaro yakoragaho bya Bordeaux hari abantu bagiye kuhigaragambiriza bavuga ko ibi bitaro bikoraho umujenosideri, Munyemana yagiye kurega aba bantu urukiko rubabwirako bagomba kubaha ihame ry’uko umuntu ari umwere mu gihe atarahamwa n’icyaha.

Mu kwezi k’Ukuboza 2011, Munyemana yongeye guhamagazwa n’urukiko rwa Paris ngo yisobanure ku byaha bya Jenoside akekwaho, kuva icyo gihe yahise atangira gukorwaho iperereza no gukurikiranwa. Muri Gicurasi 2017 nibwo uwakoraga pererza yatangaje ko yarirangije.

Imiryango mpuzamahanga itatu ariyo International Federation for Human Rights (FIDH), together with the League of Human Rights (LDH) and the Collective of Civil Parties for Rwanda (CPCR), yasabye ko niba ipererza ryararangiye noneho Munyemana yagezwa imbere y’urukiko rukamuburanisha mu mizi.

Sosthene Munyemana yavukiye mucyahoze ari Perefegitura ya Butare mu mwaka wi 1955. Ni inzobere mu kuvura indwara z’abagore. Mu gihe Jenoside yakorewe abatutsi yari itangiye, bamwe mu Batutsi bahungiye muri Butare kuko bari baziko ariho bazabonera umutekano. Taliki ya 7 Mata 1994 nibwo Munyemana Sosthene yavuze imbwirwaruhame ashishikariza abahutu bo muri Butare kwica Abatutsi.

Munyemana usibye kubwiriza abahutu kwica abatutsi nawe ubwe yabaga ari mu bitero byahigaga bikanica abatutsi.

Munyemana niwe wabaga ufite urutonde rw’imiryango y’abatutsi igomba kwicwa anakekwaho kandi kuba yaratangaga ibikoresho byicishwaga abatutsi.

Usibye mu mujyi wa Butare aho Munyemana yagiraga uruhare rutaziguye mu iyicwa ry’abatutsi binavugwa ko yakundaga gusubira mu cyaro i Rusatira aho avuka inshuro nyinshi kujya kureba niba abatutsi baho bicwa uko yabyifuzaga.

Muri Kamena 1994 nibwo Munyemana Sosthene n’umugore bahunze bava mu Rwanda berekeza mu gihugu cy’Ubufaransa aho yahise anabona akazi ko kuvura nk’ako yari asanzwe afite mu Rwanda.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRubavu: Covid-19 yongereye umubare w’inzererezi n’abasabirizi
Next articleAmerika:Bikomeje kugorana mu nteko ishingamategeko yabuze umuyobozi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here