Home Amakuru Tanzania: Ishyaka ryambere ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ryangiwe kuzitabira amatora

Tanzania: Ishyaka ryambere ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ryangiwe kuzitabira amatora

0

Ishyaka rikomeye muri Tanzinia ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya CHADEMA, ryangiwe kuzitabira amatora rusange ateganyijwe uyu mwaka nk’uko byatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’amatora.

Ramadhani Kailim, ushinzwe amatora muri Komisiyo y’Igihugu y’amatora avuga ko ishyaka rya CHADEMA ryanze gushyira umukono ku itegeko rigenga imyitwarire y’imitwe ya politiki mu bihe by’amatora ateganyijwe muri iki gihugu mukwezi kwa cumi (ukwakira) uyu mwaka.

Uku kwanga gushyira umukono kuri aya masezerano nibyo byatumye iri shyaka ryambere ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Samia Suluhu Hassan, rikorwa ku rutonde rw’imitwe ya politiki izitabira amatora y’umukuru w’Igihugu n’abagize inteko ishingamategeko. ibi bitangajwe nyuma y’iminsi mike umukuru w’iri shyaka Tundu Lissu, atawe muri yombi ashinjwa ubugambanyi nyuma yo gutegura imyigarambyo asaba impinduka muri komisiyo y’Igihugu y’amatora.

Byitezwe ko ishyaka rya CCM riri ku butegetsi kuva mu mwaka wa 1977, uzatsinda amatora ataha nta mananiza kuva ishyaka bamaze igihe bahanganye cyane ritemerewe kuzitabira amatora.

” Umutwe wa Politiki wose wanze gushyira umukono kuri iryo tegeko rigenga imyitwarire ntiwemerewe kuzitabira amatora” Kailima  akomeza avuga ko CHADEMA ishobora kubuzwa kwitabira amatora yose mu Gihugu kugeza mu mwaka wa 2030.

Kuri uyu wa gatanduta ishyaka rya CHADEMA ryemeje ko ritashyira umukono kuri iryo tegeko rigenga imyitwarire y’imitwe ya politiki mu kugaragaza ko yifuza impinduka muri komisiyo y’amatora.

Perezida Samia Suluhu, uru kubutegetsi muri Tanzania kuva muri 2021 simbuye nyakwigendera John Pombe magufuli, yari yatangaje ko yahinduye byinshi ku mategeko na politki zikandamiza abarwanya ubutegetsi. Ariko benshi bavuga ko nta cyakozwe ahubwo ko bishobora kuba byarabaye bibi kurushaho.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmwe mu bayobozi ba komisiyo y’Igihugu y’amatora ntiyarahiye bihindura imibare
Next articleAho politiki nshya yo kurwanya ruswa igeze ivugururwa
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here