Donald Trumpuyoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’uwo bagiye guhatana mu matora Joe Biden banze gusubiza ibibazo bimwe babajijwe mu biganiro byo kuri televiziyo babazwaga na rubanda.
Perezida Trump, umurepubulikani, yanze gusubiza ku ntekerezo z’ibidasanzwe zimuvugwaho kuri internet, mu gihe Biden, umudemokarate, yahunze uruhare rwe mu gushyiraho itegeko ryafungishije abirabura benshi.
Kuri iyi nshuro bombi bagombaga kwihagararaho basubiza ibibazo by’abaturage, ibtandukanye n’ikiganiro mpaka cya mbere aho bagiye impaka zikaze hagati yabo. Gusa ikusanyibitekerezo rirerekana ko Biden ari imbere ya Trump mu buryo bufatika.
Trump yari yanze kujya mu kiganiro mpaka na Biden cyari cyateguwe kuba mu buryo bw’iyakure nyuma y’uko bamusanzemo coronavirus, indwara bisa n’aho ubu yamaze gukira.
Dore ukoTrump yitwaye mu kiganiro
Muri iki kiganiro cyakozwe na TV yitwa NBC i Miami muri Florida, Trump yabajijwe ku mugambi witwa QAnon, aho abawemera bavuga ko Trump ari kurwana n’itsinda ry’abantu bakomeye, kenshi bihuzwa n’imbaraga za Shitani ndetse no gucuruza abana. Trump yasubije ko nta kintu na kimwe azi kuri QAnon.
Ku nshuro ya mbere, uyu mu perezida yemeje ko yakwemera gutanga ubutegetsi mu mahoro mu gihe yaba atsinzwe mu kwezi gutaha, nubwo ngo afite ubwoba niba amatora azagenda neza.
Trump yahunze ibindi bibazo ku bwisungane mu kwivuza, imisoro akekwaho kunyereza, no kumenya niba yaripimishije coronavirus ku munsi yagiranye ikiganiro mpaka na Biden.
Uko Biden yitwaye mu kiganiro
Mu kiganiro cye “town hall” cyateguwe na ABC TV i Philadelphia yavuze ko adashyigikiye igikorwa cy’ubutegetsi bwa Trump cyo kuzuza imyanya y’urukiko rw’ikirenga kubera umugambi runaka.
Joe Biden yahunze ikibazo abajijwe uruhare rwe, ndetse niba bitari ikosa, mu gushyiraho itegeko ryo mu 1994, ubu ryamaganwa n’inkubiri ya ‘Black Lives Matter’ kuko ryatumye hafungwa abirabura benshi. Ati: “Ariko ikosa ryavuye aha; ikosa ryabaye ibyo leta ubwazo zagiye zikora iwazo.”
Biden yashidikanyije ku kuba aramutse atowe yazagira itegeko urukingo rwa coronavirus. Yagize ati: “Bizaterwa n’ubwoko bw’urwo rukingo, igihe ruzazira n’uko ruzakwirakwizwa”.
Reka tubabwire ko ikindi kiganiro mpaka kigiteganyijwe kuba tariki 22 z’uku kwezi, nubwo hataramenyekana uburyo kizakorwamo. Muribika ko ikiganiro mpaka cya mbere cy’aba bakandida cyaranzwe no guterana amagambo kugeza ubwo batukana, ibintu bitishimiwe na benshi ku isi.
Mporebuke Noel