Home Ubukungu MINICOM yavuze ibizagenderwaho mu gufungura imipaka yo ku butaka

MINICOM yavuze ibizagenderwaho mu gufungura imipaka yo ku butaka

0
Minisitiri Soraya Hakuziyaremye minisitiri w’ ubucuruzi n’ inganda

Minisiteri y’ ubucuruzi n’ inganda yatangaje ko imyitwarire y’ibihugu duturanye n’u Rwanda mu kurwanya Covid-19 ari kimwe mu bizagenderwaho mu gufungura imipaka yo ku butaka.

Minisitiri Soraya Hakuziyaremye minisitiri w’ ubucuruzi n’ inganda

Ni mu kiganiro iyi ministeri yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa gatatu tariki ya 14 Ukwakira 2020, Minisitiri Soraya Hakuziyaremye minisitiri w’ ubucuruzi n’ inganda yagarutse ku kibazo yabajijwe kijyanye no gufungwa kwimipa, aho hari abifuza ko yafungurwa cyane cyane ko ari imwe mu mpamvu y’ibura rya bimwe mu bikenerwa, ibituma hazamuka ibiciro bimwe na bimwe.

 

Hakuziyaremye ati “Kubyerekeranye n’uko imipaka yafungurwa, ibiteganijwe kuri ubu ni uko imipaka izakomeza gufungwa. Twabanje gufungura ikibuga cy’indege, ubu turacyareba uko icyorezo kifashe mu gihugu, nibyo minisiteri y’ubuzima ikomeje kugenzura. Kandi tugomba no kureba uko icyorezo kifashe mu bindi bihugu duturanye, kuburyo ari ibintu bigomba kubanza kuganirwaho no kwemezwa n’inzego zitandukanye hamwe na komite ishinzwe kugenzura uko icyorezo gihagaze, hanyuma raporo igashyikirizwa inama y’abaminisitiri”.

Umupaka w’u Rwanda-RDC (Photo net)

Ku kibazo cy’uko hakunze kubaho itinda ry’ibicuruzwa ku mipaka imwe n’imwe bitewe nuko ibihugu bitumvikana ku buryo bwo kwipimisha Covid-19, Minisitiri Solaya yavuze ko ibihugu byumvikanye ku buryo bwo guhanahana amakuru byatangiye kuva mu kwezi kwa kenda.

Yagize ati “Hashyizweho ‘Cargo system’ uburyo bwo kumenya ko umushoferi yipimishije Covid-19 aho gutegereza gupimirwa ku mipaka.  Ni gahunda ihuriweho n’ibihugu nka Tanzania, Kenya na Uganda, tukaba twaragabanyije ubukererwe bw’ibicuruzwa bwakunze kugaragara mu gihe Covid-19 yari ikigera mu bihugu byacu”.

Abanyamakuru babajije impamvu sima yazamutse mu biciro kandi Leta ivuga ko ihari nyinshi nubwo iva hanze y’igihugu yagabanutse, minisitiri yasubije ko impamvu ari uko hakenewe sima nyinshi kubera iyubakwa ry’amashuri hafi ya hose mu gihugu, anavuga ko nyuma y’ukwezi kwa cumi na kumwe amashuri arangije kubakwa nta kibazo cya sima kizongera kuboneka.

Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ivuga ko ibitumizwa hanze bizakomeza kwiyongera bitewe nuko hari inganda nyishi ziza gukorera mu Rwanda, ariko ibyo zikenera, u Rwanda rukaba rutaragera ku bushobozi bwo kubikorera imbere mu gihugu.

Mporebuke Noel

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleNi izihe nyungu u Rwanda rwiteze mu guhinga urumogi
Next articleTrump na Biden bakwepye ibibazo bimwe na bimwe mu kiganiro bagiranye

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here