Home Amakuru U Burundi bwongeye guterwa na RED Tabara bwikoma u Rwanda

U Burundi bwongeye guterwa na RED Tabara bwikoma u Rwanda

0

Umutwe witwaje intwaro urwanya Leta y’Uburundi, RED TABARA, wongeye gutera iki Gihugu uturutse muri Repubulika ya demokarasi ya Congo yica abaturage barimo n’abasirikare inatwika ibiro by’ishyaka riri ku butegetsi.

Iki gitero cyamaganwe na Leta y’u Burundi inongera kwikoma u Rwanda ko arirwo ruri inyuma y’uyu mutwe, ibi byatangajwe mu itangazo ryashyizweho umukono n’umunyamabanga mukuru mu Biro bya Perezidansi y’Uburundi Jerôme Niyonzima.

Abaguye muri iki gitero ntibavugwaho rumwe n’impande zombi kuko Leta y’u Burundi ivuga ko cyahitanye abantu icyenda (9) barimo abagore  batandatu (6) n’umusirikare umwe wari uje gutabara. Mu bindi leta y’Uburundi yavuze harimo ko hari imodoka ebyiri na moto byatwitswe n’abandi bantu batanu (5) bakomerekeye muri iki gitero. Red Tabara yo yemeza ko yishe abasirikare batandatu (6) inafata intwaro zitandukanye.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKomisiyo y’Igihugu y’amatora yatangaje ibyavuye mu igerageza yakoze ry’amatora akomatanyije
Next articleAmashusho: Teta Gisa Rwigema yahawe inshingano zo kuyobora abarimo Gen Nyamvumba na Dan Munyuza
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here