Home Politike U Rwanda na Congo bahuriye i Burayi baganira uko bakemura ibibazo by’impunzi

U Rwanda na Congo bahuriye i Burayi baganira uko bakemura ibibazo by’impunzi

0

Ku butumire bwa Filippo Grandi, umukuru w’ishami rya ONU rishinzwe impunzi (UNHCR), Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa DRC Christophe Lutundula na Minisitiri Marie Solange Kayisire ufite impunzi mu nshingano mu Rwanda bahuriye i Genève mu Busuwisi kuwa mbere baganira uko ikibazo cy’impunzi cyakemurwa.

Filippo Grandi yatangaje ko yatumiye aba bategetsi ngo “baganire ku gucyura impunzi ku bushake” ziri kuri buri ruhande.

Imibare ya UNHCR yo muri Werurwe (3) 2023 ivuga ko mu Rwanda hari impunzi 75,041 z’Abanyecongo 

UNHCR ivuga ko impunzi nshya 6,608 z’Abanyecongo zageze mu Rwanda hagati y’Ugushyingo(11) 2022 na tariki 04 Gicurasi(5) 2023.

U Rwanda, DR Congo na UNHCR, mu 2010 byasinye amasezerano yo gufatanya gucyura impunzi ku bushake yashyiriweho umukono i Goma n’i Kigali muri uwo mwaka.

Ayo yari akubiyemo; ubushake bw’ibihugu byombi mu gushyiraho ibituma impunzi zitaha ku bushake no kuzakira nta mbogamizi.

Yarimo kandi ko “nta mpunzi igomba gucyurwa ku ngufu ajyanwa aho umutekano n’ubuzima bwe bishobora kujya mu kaga”.

Ni iki bumvikaniye i Genève?

Nk’uko biboneka mu nyandiko basinye yatangajwe na Minisitiri Lutundula, we na Minisitiri Kayisire bahujwe na Grandi, mu byo bumvikanye harimo;

Kubahiriza amasezerano yo mu 2010

Gutangira ibiganiro bigamije gufasha gucyura impunzi. Kwemera uburenganzira bwo gutaha ku bushake mu mutekano.

Kwita ku mutekano w’abatahuka no guhanahana amakuru ku hantu bahungukiye. Guhurira i Nairobi mu kwezi gutaha mu nama tekinike yo gushyira mu bikorwa iyi myanzuro.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIbyaranze urubanza rwa Hategekimana ‘Biguma’ kuva rutangiye
Next articleFrance: Umutangabuhamya yashinje ‘Biguma’ kwica uwari Burugumesitiri wa Ntyazo
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here