Raporo nshya y’uburinganire ku isi ivuga ko bizatwara imyaka 132 niba mu gushyira mu bikorwa ihame ry’uburinganire bikomeje kugendera ku muvuduko biriho ubu kugira ngo abatuye isi bagere ku buringanire bwuzuye.
Raporo yitwa Global Gender Gap, yashyizwe ahagaragara n’ihuriro ry’ubukungu ku Isi, (World Economic Forum), yakorewe mu bihugu 146, muri byo bitandatu bya mbere ni Isilande, Finlande, Norvege, Nouvelle-Zélande, Suwede n’u Rwanda.
Ikindi gihugu kiza hafi kuri uru rutonde cyo muri Afurika ni Namibia iza ku mwanya wa munani kusi ikaba iya kabiri muri Afurika nyuma y’u Rwanda.
Afuganisitani, Pakisitani, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Irani na Tchad biri mu bibi cyane.
Raporo ivuga ko uko ubuzima bugenda buhenda cyane bigira ingaruka ku bagore ku buryo butagereranywa n’ikinyuranyo cy’uburinganire hagati y’abakozi.
Iyi raporo ivuga ko Covid-19 yasubije inyuma uburinganire hagati y’ibisekuruza. Aziya yepfo ifite icyuho kinini kandi bizatwara ibinyejana bibiri kugirango igere kuburinganire bwifuzwa.
U Rwanda ruhozaho
U Rwanda ruza mu bihugu  10 byambere buri mwaka mu guteza imbere uburinganire kuva rwatangira gusohoka muri iyi raporo kuva mu mwaka wi 2014 – kandi muri uyu mwaka rwazamutseho umwanya umwe ku rutonde, ndetse no muri Afurika yose ruza kumwanya wambere. Amanota menshi yarwo ruyakura ku bice by’uburezi n’ubuzima. U Rwanda rwagabanije itandukaniro rishingiye ku gitsina mu mashuri makuru na kaminuza ku kigero cya 2.9% kandi rukomeza uburinganire mu burezi budaheza.
Iyi raporo ivuga kandi ko u Rwanda ruha amahirwe angana abagabo n’abagore mu byerekeranye n’amahirwe mu bukungu,  ikindi iyi raporo igarukaho i ni uko mu Rwanda umurimo witabirwa n’abantu b’ibitsina byombi ku rwego rwo hejuru.
Iyi raporo isoza ivuga ko usibye amahirwe angana ahabwa bagabo n’abagore mu nzego zitandukanye banayabona mu nzego za politiki zo hejuru zirimo imyanya muri guverinoma no muteko zishinga amategeko.