Guverinoma y’u Rwanda yabwiye abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga, ko itazakomeza kurebera ibikorwa bigamije kugirira nabi u Rwanda n’Abanyarwanda n’ubushotoranyi bikomeje gukorwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’inama yagiranye n’abo ba dipolomate, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta yavuze ko inshingano y’ibanze leta y’u Rwanda ifite ari ukurinda abaturage bayo bityo ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ikwiye guhagarika ibikorwa bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya jenoside no kugirira nabi u Rwanda n’abarutuye.Minisitiri Biruta yibukije ko ku wa Mbere w’icyumweru gishize muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo haturutse ibisasu byakomerekeje abaturage bikangiza n’inzu zabo, ibikorwa byari bibaye ku nshuro ya kabiri muri uyu mwaka kuko tariki 19 Werurwe, hari ibindi byari byaguye ku butaka bw’u Rwanda biturutse muri icyo gihugu gusa byo ngo ntacyo byangije kinini kuko byaguye mu mirima.
Aha Minisitiri Biruta yateye utwatsi ibirego bya DRC bishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 wubuye imirwano n’ingabo za DRC, FARDC, ashimangira ko ntaho u Rwanda ruhuriye n’iyo ntambara.
Ku rundi ruhande ariko ngo u Rwanda ntirwumva uburyo ingabo za LONI zishinzwe kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa DRC, MONUSCO, ndetse n’ingabo za DRC zimaze imyaka 28 zaratereye agati mu ryinyo ku kibazo cy’umutwe wa FDRL, yagaragaje nk’umuzi w’ingengabitekerezo ya jenoside n’imvugo z’urwango zikomeje gukwirakwizwa mu itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga.
Aha Minisitiri Biruta akaba avuga ko u Rwanda rusaba amahanga kwirinda kurebera kuko Isi ishobora gushiduka amateka ya jenoside yongeye kwisubiramo.