Home Politike U Rwanda rwasubije Gen Muhoozi kuri operasiyo Rudahigwa

U Rwanda rwasubije Gen Muhoozi kuri operasiyo Rudahigwa

0

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr. Vincent Biruta yavuze ko abibaza kuri operasiyo Rudahigwa yo guhuriza hamwe ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda mu kurwanya interahamwe muri Congo yabazwa umuhungu wa Perezida Museveni, Gen Muhoozi wayitangaje.

Ibi Dr. Biruta yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa kabiri taliki ya 31 Gicurasi, ubwo yasobanuraga byinshi ku mibanire y’u Rwanda na Congo muri ibi bihe by’intambara ya M23 ku butaka bwa Congo.

Mu minsi ishize nibwo Umuhungu wa Perezida Museveni akaba n’umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba yasabye interahamwe aho ziri hose kumanika amaboko zikishyikiria ingabo za Uganda cyangwa ingabo z’u Rwanda kuko zigiye gutsindwa ibitero byagisirikare zigiye kugabwaho n’ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Uganda mu bikorwa byitiriwe umwami Rudahigwa ” Operation Rudahigwa.”

Dr.Vincent Biruta abajijwe n’abanyamakuru niba hari gahunda yo gufatanya n’ingabo za Uganda mu kurwanya FDLR iri muri repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yasubije agira ati :

” Nta bikorwa bizwi uyu munsi by’ubufatanye bw’ingabo z’u Rwanda RDF n’ingabo za Uganda UPDF byo kurwanya FDLR muri Congo, gusa nibutse ko ingabo za Uganda zo ziri muri Congo aho ziri kurwanya ADF, naho iby’ibyo bikorwa bya gisirikare byitiriwe Rudahigwa mugomba kubibaza uwabivuze naho twebwe nta gikorwa duteganyije guhuriramo n’ingabo za Uganda muri Congo.”

Dr. Biruta akomeza avuga ko umutwe w’inyeshyamba uzitwara bitandukanye n’amasezerano ya Nairobi ushobora kuraswa n’ingabo zihuriweho.

” Na none ariko mu byaganiriwe i Nairobi ni uko umutwe witwaje intwaro utazubahiriza umurongo watanzwe n’abakuru b’Ibihugu uzarwankwa n’umutwe uhuriweho n’abasirikare b’ibihugu by’Afurika y’uburasirazuba.”

Umutwe wa FDLR, wongeye kumvikana cyane nyuma y’uko mu Rwanda haguye ibisau biturutse muri Congo bikavugwa ko byaharashwe na FDLR mu ntambara irimo ifatanyije n’ingabo za Congo mu kurwanya M23.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleU Rwanda ntiruzakomeza kwihanganira ubushotoranyi bwa RDC
Next articleCongo yemeye gufungura abasirikare b’u Rwanda, Perezeda Kagame na Tshisekedi bagiye guhura
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here