Ubushinjacyaha bw’Afurika yepfo buvuga ko bwamaze kuzusa ibibasabwa byose kugirango rushyikirizwe abo ikekaho kugira uruhare mu rupfu rwa Patrick Karegeye wahoze akuriye ubutasi bwo hanze bw’u Rwanda.
Ibi byatangajwe n’umuvugizi w’ubushijacyaha bwana Phindi Mjonondwane uvuga ko ubu bategereje igisubizo cy’u Rwanda.
“Yego ibisabwa mu korereza no kohererezwa abanyabyaha twe ku ruhande rwacu twarabirangije dutegereje ko u Rwanda rudusubiza.”
Iki kirego cyatangijwe n’umuryango wa Karegeye ubinyijije mu bashinjacyaha bigenga kuva mu mwaka w’i 2009.
Afriforum Group ikuririkirana iki kirego yatangarije ikinyamakuru news24 cyo muri Afurika yepfo ko ubushinjacyaha bw’Igihugu bwamaze koherereza u Rwanda impapuro zita muri yombi abantu babiri bakekwaho kuba baragize uruhre mu rupfu rwa Patrick Karegeya.
“ Twabwiwe ko impapuro zo guta muri yombi abo bantu zohererejwe leta y’u Rwanda, tuzasohora itangazo ribivugaho mu minsi iri imbere.” Ibi kandi byanemejwe n’umuvugizi wa ministeri y’ubutabera ya Afurika yepfo ivuga ko habaye gutinda bitewe na Covid-19.
“Kugeza uyu munsi nta gisubizo giturutse mu Rwanda turabona, ariko turacyari kubikurikirana biciye mu nzira z’ububanyi n’amahanga.”
Abashinjacyaha bigenga bavuga ko mu bantu bane bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Patrick karegeya harimo Ismael Gafaranda na Alex Sugira ari nabo basaba u Rwanda.
Patrick Karegeya wari ukuriye ubutasi bwo hanze mu Rwanda yabonye ubuhungiro muri Afurika yepfo mu 2008 aho yahise anaba umwe mu batangije ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda RNC. Mu mpera za 2013 nibwo byatangajwe ko yiciwe muri hotel ya Michelangelo mu mujyi wa Johannesburg.