Home Politike Zimwe mu mpunzi zo mu Rwanda ziyahura kubera inzara izindi zigatekerwa na...

Zimwe mu mpunzi zo mu Rwanda ziyahura kubera inzara izindi zigatekerwa na Hotel

0

Impunzi z’abanyecongo n’Abarundi baba mu Rwanda bataka inzara mu gihe izaturutse muri Libye zo zirya gatatu ku munsi ibivuy muri  hotel zikomeye zikanigishwa mudosobwa n’imodoka.

Mu minsi ishize havuzw einkuru y’impuzni yo mu nkambi ya Kigeme yiyahuye kubera inzara indi bayikura mu mugozi igiye kwiyahura nyuma yo kubura ibyo irya.

Hashize iminsi mu Rwanda havugwa imibereho mibi y’impunzi zituruka mu Burundi no muri Congo ziba mu Rwanda kuko ibyo zahabwaga byagabanutse ubu buri mpunzi ikaba ibarirwa igiceri cy’ijana cyo kurya ku munsi amafrana bitashoboka ko atunga umuntu ugereranyije n’ibiciro byo ku isoko.

Izi mpunzi zitaka inzara zibarizwa mu nkambi ya Mahama, kigeme na Gihembe nubwo impunzi za Gihembe zo ziri kwimurirwa mu nkambi ya Mahama gusimbura iz’Abarundi zatashye.

N’ubwo izi mpunzi zituruka mu Karere k’Ibiyaga bigarai zitaka inzara hari izindi ziba mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Gashore zaturutse muri Libye zumva inzara nk’amateka mu mpunzi kuko zo zibaho mu buzimabutandukanye.

Impunzi zaturutse muri Libye zirya gatatu ku munsi; mu gitondo zihabwa amata, saa sita zikagaburirwa ibiryo byatekewe muri resitora na nimugoroba bikaba bityo. Ibi byiyongeraho murandasi ziba mu byumba babamo (internet), inzu ya mudasobwa (computer lab) n’ishuri ribigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga.

Gusa iri tandukaniro ntiriterwa n’igihugu zibarizwamo ahubwo biterwa n’abafasha impunzu ibyo bazigenera kuko zose ziba zitunzwe n’abagiraneza biciye mu ishami ry’umuryango mpuzamahanga wita ku mpunzi.

kugeza ubu mu Rwanda habarurwa impuanzi 149,149 zirimo Abanyekongo 76,853 ari nabo benshi kuko bihariye 50.8% by’impunzi zose ziri mu Rwanda zigakurikirwa n’Abarundi babarurwa mu 71,973. Iiz mpunzi nizo zitaka inzara mu gihe iznid 314 ziturutse ahandi zo iyi nzara ziyumva mu binyamakuru.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAmerika yaburiye abaturage bayo bari muri Tchad mu gushyingura Perezida Idriss Déby
Next articleU Rwanda rugezehe rwoherereza Afurika yepfo abekwaho kwica Patrick Karegeya
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here