Igisirikare cy’u Rwanda cyahakanye ko kitari inyuma y’ibitero biherutse kugabwa muri Congo n’abahozer ari abarwanyi ba M23 nk’uko byavuzwe na bamwe mu bayobozi mu gisirikare cya Congo n’abandi baturage.
Ibitero byagabwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu mpera z’icyumweru gishize, abagabye ibi bitero bemeza ko bahoze mu mutwe wa M23 bafashe imidugudu ibiri biviramo n’abaturage batari bake guhungira mu Gihugu cya Uganda.
Igisirikare cya Congo cyatangaje ko abateye iki gihugu ku cyumweru taliki ya 7 Ugushyingo 2021, baturutse mu Rwanda.
Mu itangazo ryasohowe n’Igisirikare cy’u Rwanda, rihakana ibi bivugwa na Congo, rukavuga ko ntaho ruhuriye n’abahoze ari abarwanyi ba M23 kuko bahunguiye muri Uganda akaba ari naho kuri iyi nshuro bateye baturutse nyuma y’ibitero bakongera bagasubirayo.
Muri iri tangaza igisirikare cy’u Rwanda kivuga ko kuva mu mwaka w’i 2013, Abarwanyi ba M23 birukanwa muri Congo basabye ubuhungiro muri Uganda akaba ariho bari bakibarizwa bitandukanye n’abavugaga ko bari bari ku butaka bw’u Rwanda nk’impunzi.
Igisirikare cy’u Rwanda kivuga ko umuntu uvuga ko abateye muri Congo kuri iyi nshuro ko akwirakwiza ibihuha akaba afite n’umugambi utari mwiza wo kwangiza umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na Congo.