Home Ubutabera Urubanza rwa Mugimba rwasoreje ku mpaka z’uwamutanzeho ubuhamya muri Gacaca

Urubanza rwa Mugimba rwasoreje ku mpaka z’uwamutanzeho ubuhamya muri Gacaca

0

Iburanisha ryo kuri uyu kabiri ryibanze ku iperereza urukiko rwakoze mu cyahoze ari komisiyo yo kurwanya jenoside (CNLG) ku buhamya bwatanzwe n’umwe mu batangabuhamya wahawe izina rya Dam ku bw’umutekano we. Hari hagamijwe kumenya cyane cyane ubuhamya bwe mu rukiko Gacaca rwa Rwezamenyo mu murenge wa Nyakabanda i Kigali, rwabaye muri 2006.

Ubwo bagiraga icyo bavuze kuri iryo perereza, Me Gatera Gashabana na Me Barangondoza Jean Damascène bunganira Mugimba bavuze ko ubuhamya bw’uwiswe Dam nta gaciro bwakagombye guhabwa kuko bigaragara ko atavugisha ukuri.

Bavuga ko ibyo yavuze imbere y’ubushinjacyaha, ubugenzacyaha n’imbere y’urukiko, binyuranye n’ibyo yavuze mu rukiko Gacaca rwa Rwezamenyo.

Mugimba ashinjwa kuyobora inama yiswe iya ‘comité de crise’ yo ku itariki ya 8/4/1994, ngo yakorewe kwa Mugimba igacura jenoside, igakora intonde z’abatutsi bagombaga kwicwa, igashyiraho za bariyeri no gutanga intwaro muri Nyakabanda ya Kigali.

Abunganira Mugimba bavuga ko bitangaje ukuntu iby’iyo nama uwo mutangabuhamya nta cyo yabivuzeho mu rubanza rwa Mugimba muri Gacaca, bakibutsa ko iyo nama ari yo yabaye intandaro y’ikirego cyatumye Mugimba afatwa nkaho ari we muntu wayoboye ubwicanyi n’andi mabi yose yabereye muri Nyakabanda.
Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko bwasesenguye inyandiko yavuye muri Gacaca yagaragaje uwo Mugimba Jean Baptiste ari we.

Buvuga ko umutangabuhamya agaragaza ko Mugimba yari mu Nyakabanda tariki 8/4/1994, mu gihe we avuga ko yari arwaye, ubundi ko atari ahari.

Ubushinjacyaha bunavuga ko ubwo umutangabuhamya Dam yajyaga kwitaba Gacaca hari ibyari byamujyanye, ko hari ibibazo yabajijwe n’inteko ya Gacaca kandi ko ari byo yasubije. Bwavuze ko yahamagajwe mu rukiko Gacaca nk’uje gusobanura ibye bimureba.

Naho niba kuba ataravuze kuri ‘comité de crise’ byaba bivuze ko itabayeho, ubushinjacyaha busanga atari byo, bugashimangira ko icyo gihe yasubije ibyo yabazwaga muri Gacaca kandi bimwerekeye we ku giti cye.
Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa burundu.

Mugimba, w’imyaka 62, yabwiye urukiko ko atumva impamvu umutangabuhamya bamubajije aho bakoreraga izo nama atigeze avuga byibuze iyo nama yateguye jenoside muri Nyakabanda ikabera kwa Mugimba.
Yavuze ko bidasobanutse ukuntu yagiye kuvuga utunama tundi n’aho twabereye ntavuge inama ikomeye ivugwa ko yabereye kwa Mugimba igamije gutegura jenoside.

Nyuma yo kumva impande zombi, urukiko rwatangaje ko urubanza rupfundikiwe rukazasomwa ku itariki ya 23/12/2021.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleU Rwanda ruvuga ko ibitero bya M23 muri Congo byaturutse muri Uganda.
Next articleEthiopia: Ubwongereza bwasabye abaturage babwo kuva muri iki Gihugu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here