Home Ubuzima U Rwanda rwakiriye inkingo za Johnson & Johnson zisaga 150.000

U Rwanda rwakiriye inkingo za Johnson & Johnson zisaga 150.000

0

Ikigo cya Afurika gishinzwe kurwanya Indwara (Africa CDC), cyahaye u Rwanda inkingo za Covid-19, 151.200 zo mu bwoko bwa Johnson & Johnson muri gahunda ya Saving Lives and Livelihoods, yashyizweho hagamijwe kuzikwirakwiza kuri bose.

Saving Lives and Livelihoods ikorana na Africa CDC mu kugura inkingo za COVID-19 zakingira nibura miliyoni 65 no gushyigikira mu buryo bwo kuzikwirakwiza ku Mugabane wa Afurika.

Iyi gahunda yatangijwe muri Kamena 2021, kuri ubu ifite agaciro ka miliyari 1.5$, azakoreshwa mu gukingira abaturage, kubaka urwego rw’inganda z’inkingo no kongerera imbaraga CDC ku buryo umugabane uzaba witeguye guhangana n’icyorezo gishobora kuvuka mu gihe kizaza.

Mu gufasha gukingira abaturage benshi, Africa CDC ifatanyije na Mastercard Foundation na Saving Lives and Livelihoods Initiative yahaye u Rwanda inkingo 151.200 za Johnson & Johnson.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yashimangiye ko u Rwanda rukomeje intego yarwo yo gukingira abaturage barwo.

Ati “Intego yacu ni ugukingira abaturage barenga 70% mbere y’uko umwaka wa 2022 urangira. Twishimiye kwakira izi nkingo kuko zizadufasha gukingira abaturage bangana na 1.6% mu buryo bwuzuye.’’

U Rwanda rukoresha ubwoko bw’inkingo umunani. Kugeza kuwa 2 Ukuboza 2021, rwari rumaze kwakira inkingo 12.900.760 zishobora gukingira abaturage 6.736.220 hatabariwemo urukingo rushimangira (dose ya gatatu).

Kugeza ku wa 2 Ukuboza 2021, u Rwanda rwari rumaze kwakira inkingo 12.900.760; zaturutse muri gahunda y’ubufatanye mu kugeza inkingo hose ku Isi yiswe COVAX, izo rwiguriye n’izatanzwe n’ibihugu by’inshuti n’ahandi.

Kugeza ubu mu Rwanda, abaturage 6.248.178 bamaze guhabwa dose ya mbere y’urukingo rwa COVID-19; abakingiwe byuzuye ni 3.800.373 barimo na 1.324 bahawe dose ishimangira.

Umugabane wa Afurika wishimira intambwe umaze gutera mu guhuza imbaraga hagamijwe gushaka inkingo.

Muri Nzeri 2021 ni bwo icyiciro cya mbere cy’inkingo zaguzwe binyuze muri gahunda ya ‘African Vaccine Acquisition Trust: AVAT’, zasaranganyijwe mu bihugu 39.

Mu ntangiriro z’umwaka, ni bwo AVAT yiyemeje kugura inkingo miliyoni 400 za Johnson & Johnson ndetse n’inkingo miliyoni 50 za Moderna.

Mastercard Foundation izatera inkunga igurwa ry’inkingo miliyoni 57 za Johnson & Johnson ndetse iri kureba uko yagura izigera kuri miliyoni 17 za Moderna.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleGiving Booster shoots shows Rwanda’s determination in the fight against Covid 19
Next articleMenya impamvu Dr Nsanzimana Sabin yahagaritswe

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here