Home Ubuzima U Rwanda rwatse amakuru ya “Covidex”umuti wa Covid-19 ukoreshwa muri Uganda

U Rwanda rwatse amakuru ya “Covidex”umuti wa Covid-19 ukoreshwa muri Uganda

0

Jena Herbals Ltd, uruganda rukora Covidex (umuti w’ibimera bivugwa ko uvura Covid-19 muri Uganda), ivuga ko abashinzwe imiti mu bihugu byinshi bya Afurika birimo n’u Rwanda batangiye gukora iperereza ku mikorere y’umuti wabo.

Ku munsi w’ejo, Prof Patrick Ogwang, ushinzwe guhanga udushya muri Jena Herbals Ltd , ubwo yaganiraga n’abanyamakuru yavuze ko nyuma yuko Covidex yemewe n’ikigo gishinzwe kugenzura imiti muri Uganda (NDA) mu kuvura Covid-19 bikagira ingaruka nziza ku barwayi, ibindi bigo bishinzwe ubuzima mu bindi bihugu  nka Zambiya, Zimbabwe, Kenya, U Rwanda bamwoherereje impapuro zisaba ibisobanuro birambuye ku mikorere y’umuti wa Covidex.

Ati: “Nanjye ndumva inkuru zivuga ko ibimera biri muri DR Congo, ko byageze mu Bwongereza bigafasha abahumekaga nabi guhemeka neza. Nta bimenyetso mfite kuri ibyo ariko itumanaho ryemewe mfite ni uko Kenya n’u Rwanda byohereje ibyifuzo bisaba ibisobanuro birambuye ku miti y’ibimera kandi ayo makuru twarayohereje”.

Prof Ogwang yongeyeho ko yakiriye ibyifuzo nk’ibyo bya Zambiya, Zimbabwe ndetse no mu bindi bihugu bigize Umuryango w’iterambere ry’Afurika yepfo (SADC).

Ati: “Covidex yagize ingaruka nzia ku barwayi, ni yo mpamvu cyane urusaku rw’imodoka zitwara indembe (ambulance)  zizijyana ku bitaro , ibi kandi byafashije leta kuko nta kibazo cy’ibitanda ifite mu bitaro kuko abarwayi barembye bagabanutse.”.

u Rwanda ni kimwe mu bihugu byinshi bya Afurika bihangayikishijwe n’ubwiyongere bwinshi bw’u bwandu bwa Covid-19 mu nkundura ya gatatu yayo.

Ikigo cy’Igihugu cy’ubuzima nticyagize icyo gitangaza kuri iyi nkuru yo gushakira umuti mu baturanyi ba Uganda.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMukashema Espérance urwanya leta y’u Rwanda yitabye Imana
Next articleHari abagore batinya kuvuga ihohoterwa bakorerwa mu ngo kugira ngo batiteranya
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here