Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba Prof Nshuti Manasseh, niwe wamaze kugera muri Uganda mu guhagararira Perezida Kagame mu muhango w’irahira rya mugenzi we Yoweri Kaguta Museveni.
Nshuti Manasseh muri uyu muhanga azaba ari kumwe n’abandi bakuru b’Ibihugu bitandukanye bitabiriye uiyu muhango barimo uwa Ghana, Nana Akufo ado, uw’Uburundi, Perezida Ndayishimiye, uwa Afurika y’epfo Ciril Ramaphoza n’abandi batandukanye.
Nshuti Manasseh agiye guhagarari u Rwanda muri uyu muhango mu gihe umubano w’ibihugu byombi umaze imyaka hafi itatu utifashe neza kuko n’imipaka yo ku butaka ihuza ibihugu byombi yafunzwe.
Perezida Museveni azarahirira kuyobora Uganda ku nshuro ya gatanu kuri uyu wa gatatu taliki ya 12 Gicurasi, iyi manda yayitsindiye mu matora yabaye muri Mutarama uyu mwaka mu matora yabanje kubamo imvururu abarenga 60 bakahatakariza ubuzima.
Yoweri Kaguta Museveni yatangiye kuyobora Uganda mu mwaka w’ 1986 ubwo yari avuye mu ishyamba atsinze igisirikare cya Perezida Obote.