Home Amakuru Ubudage: Haburijwemo ibikorwa byo guhirika ubutegetsi

Ubudage: Haburijwemo ibikorwa byo guhirika ubutegetsi

0
Mu bafashwe 25 harimo uwo mu miryango yubashywe cyane mu BUdage yitwa Heinrich XIII

Abantu 25 bari mu maboko y’Igipolisi cy’Uburundi bazira gushaka guhirika ubutegetsi bw’iki Gihugu, amakuru ava muri iki Gihugu avuga ko benshi muri abo bantu ari abo muri extre droite n’abandi bahoze mu gisirikare cy’Igihugu.

Aba bose bari bafite gahunda yo gutera inzu y’inteko ishingamategeko izwi nka Reichstag, nyuma bagatangaza ko aribo bayoboye igihugu.

Prince Heinrich XIII, w’imyaka 71 y’amavuko ukomoka mu miryango yubashywe cyane mu Budage bivugwa ko ariwe wari uyoboye iri tsinda ryari ryiyemeje guhirika ubutegetsi.

Polisi y’Igihugu ivuga ko  Prince Heinrich XIII, ari umwe mu bantu bari bayoboye abandi bamaze gufatirwa mu ntara 11 z’Ubudage.

Bamwe mu bari muri uyu mugambi bivugwa ari abo mu ishyaka ry’abatsimbarara benshi bafata nk’intagondwa bahora banenga ibikorwa bya Polisi kandi bakanashinjwa ibikorwa by’ivangura ruhu. benshi muri aba ntibemera uburyo Ubudage bumeze ubu bavuga ko bwinjiriwe n’abanyamahanga.

N’ubwo hamaze gufatwa abantu 25, birakekwa ko abantu bose bari muri uyu mugambi bagera kuri 50, umugambi w’aba bose ngo ni ukubaka Ubudage bushingiye ku mwaka w’1871, ubwami bwari buzwi nka Reich ya Kabiri.

Marco Buschmann, minisitiri w’ubutabera mu Budage avuga ko hari ibikorwa bikomeye byo kurwanya ibikorwa byiterabwoba byari bigamije kurwanya inzego z’igihugu zemewe n’itegeko nshinga.

Umucamanza mukuru we avuga ko ibikorwa byo guhirika ubutegetsi bw’Ubudage byatangiye gutegurwa mu mwaka ushize kandi ko buri munsi hakorwaga inama yo kubishyira mu bikorwa.

Uyu mucamanza akomeza avuga ko aba barimo gutegura ihirikwa ry’ubutegetsi bari bamaze kugena inzego z’ubutegetsi na za minisiteri nka minisiteri y’ubuzima, iy’ububanyi n’amahanga, iy’ubutabera n’izindi. aba kandi ngo bari kugera ku butegetsi bakoresheje ingufu za gisirikare.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMozambique: Umwana w’uwahoze ari perezida w’igihugu yakatiwe gufungwa imyaka 12
Next articleKabuga yashinjwe ibyaha n’interahamwe yabaga iwe mu rugo
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here