Ubudage n’Ubufaransa byishyize hamwe mu gusabira afurika imyanya ibiri ihoraho mu kanama gashinzwe umutekano mu muryango w’abibumbye.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubudage, Annalena Baerbock, na mugenzi we w’Ubufaransa, Catherine Colonna, bavuze ko iki cyemezo kizateza imbere umubano w’ibihugu by’Afurika n’indi migabane ku bibazo by’umutekano.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubudage Baerbock mu gutangaza iki cyemezo yagize ati: “ Tubona ko isi yo mu mwaka wi 2023 atari Isi ya nyuma y’intambara y’isi ubwo uyu muryango washyirwagaho, niyo mpamvu njye na ministiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubufaransa dushyigikiye ko Afurika ihabwa imyanya ibiri mu kanama gahoraho gashinzwe umutekano mu muryango w’abibumbye.”
N’ubwo Ubudage busabira Adurika iyi myanya nabwo nti buri muri aka kanama k’umutekano bitandukanye n’Ubufaransa bukarimo.
Ku wa kane, aba baminisitiri bombi b’ububanyi n’amahanga bari mu ruzinduko i Addis Abeba mu rwego rwo gushyigikira amahoro mu ntara ya Tigray, aba baminisitiri basuye aka gace nyuma y’amezi ane hasinywe amasezerano yo kuhagarura amahoro ahuriweho n’inyeshyamba za TPLF na Leta ya Ethiopia.
Mozambique nicyo gihugu cya Afurika giheruka kubona umwanya udahoraho mu kanama gashinzwe umutekano mu muryango w’abibumbye. Mozambique yasimbuye Kenya yari irangije manda yayo.
Kuva Umuryango w’abibumbye washingwa nyuma y’intambara ya kabiri y’isi akanama gahoraho gashinzwe umutekano kagizwe n’ibihugu bitanu bitabamo na kimwe cyo ku mugabane wa Afurika. Indi migabane yose irahagarariwe muri aka kanama.
Gusa Ibihugu by’Afurika bikunda kugira umwanya mu bindi bihugu icumi (10) nabyo biba bigize akanama k’umutekano ariko bidahoraho.
Ibihugu bitanu bifite umwanya uhoraho mu kanama k’umutekano nibyo bisa n’ibifatira Isi yose umwanzuro kuko hemerwa gusa umwanzuro byose byemeranyijweho, iyo kimwe kitemeye uwo mwanzuro ntiwemezwa. Ibyo bihugu bitanu ni Ubwongereza, Ubufaransa, Amerika, Uburusiya n’Ubushinwa.
Minsitiri w’Ububanyi n’amahanga w’Ubushinwa ubwo yari muri Ethiopia nawe yabajijwe niba igihugu cye cyashyigikira ko Afurika ihabwa umwanya uhoraho mu kana agahsinzwe umutekano mu muryango w’abibumbye ntiyagira icyo asubiza.