Komite y’inteko ishinga amategeko y’Ubwongereza yanenze politiki ya guverinoma y’iki gihugu yo kujyana abimukira bahaba mu buryo butemewe n’amategeko mu Rwanda.
Guverinoma y’Ubwongereza ishimangira ko gahunda yo kujyana abimukira bahaba mu buryo butemewe n’aategeko mu Rwanda izahagarika ab’imkukira benshi bashaka kwinjira muri iki gihugu ariko akanama gashinzwe amashyaka kavuze ko abaminisitiri bashyigikiye iyi gahunda batanga “ibisubizo byihuse” ariko bitarambye.
Muri Mata, Ubwongereza bwatangaje amasezerano n’u Rwanda yo kohereza abimukira bamwe ariko kugeza magingo aya ntamu ntu n’umwe urakurwa mu Bwongereza azanwa mu Rwanda kubera kuko inkiko zabyitambitse.
Si ubwambere humvikanye abantu banenga amasezerano y’Ubwongereza n’u Rwanda areba abimukira gusa u Rwanda kimwe n’Ubwongereza bavuga ko ababanenga bo nta gisubizo batanga kuri aba bimukira.
U Rwanda rwishimira ko mu gihe ruzaba rwakiriye aba bimukira ruzaba rutanze umusanzu warwo ku Isi ku kibazo cy’abimukira kiyibangamiye.
U Rwanda kandi ruhakana ko rutasinye aya masezerano mu rwego rw’ubucuruzi ko ruzakira aba bimukira nk’uko rusanzwe rwakira n’abandi barimo abaturutse muri Libye n’izindi mpunzi zavuye mu Bihugu bitandukanye birimo Congo, Uburundi, Afghanistan n’ahandi.