Home Amakuru Uganda: Impunzi y’umunyarwanda yishwe inizwe

Uganda: Impunzi y’umunyarwanda yishwe inizwe

0

Ku wa kane mu gitondo, Emmanuel Munyaneza, impunzi y’umunyarwanda yari yarahungiye mu Gihugu cya Uganda basanze yapfiriye mu nzu ye.

Umurambo we wavumbuwe n’abaturage hamwe n’abapolisi i Namasuba, Zone ya Kakajo mu karere ka Kampala.

Nyakwigendera wari ufite imyaka 71 yahawe ubuhunzi mu mwaka wi2018 ahabwa indangamuntu y’impunzi ziba muri Uganda.

Abayobozi bavuga ko Munyaneza ashobora kuba yanizwe n’abantu bataramenyekana.

“Twasanze ibimenyetso by’uko yanizwe ku ijosi. Birashoboka ko bamunize ”, ibi bikaba byavuzwe n’umuyobozi mu biro bya Minisitiri w’intebe. Uyu muyobozi yutashatse gutangaza umwirondoro we mu binyamakuru byo muri Uganda dukesha iyi nkuru.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Mulago kugira ngo hamenyekane nyirizina icyamwishe.

Inzego z’umutekano zivuga ko zatangie iperereza ku rupfu rw’iyi mpunzi.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePfizer igiye guha Agurika undi muti uvura Covid-19
Next articleAmerika yihanangirije Ubushinwa ku nkunga bwaha Uburusiya mu ntambara ya Ukraine
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here