Home Amakuru Umunyamisiri w’umuganga niwe wihwe n’Amerika nk’ikihebe cyayiyogoje

Umunyamisiri w’umuganga niwe wihwe n’Amerika nk’ikihebe cyayiyogoje

0

Ayman Al-Zawahiri ni umuganga w’inzobere mu kubaga amagufwa ukomoka mu Gihugu cya Misiri wigeze gufungwa mu myaka y’I 1980 azira ibitekerezo by’ubuhezanguni.

Nyuma yo gufungurwa yahise asohoka Misiri ajya kuba muri Afghanistan aho yahuriye na Osama Bin Laden ufatwa nk’icyihebe cyambere mu mateka ya leta zunze ubumwe za Amerika.

Zawahiri imyaka yose yamaze muri Al Qaeda yafatwaga nk’umucuramberenge wayo mukuru kuko ariwe wayitekererezaga.

 Zawahiri agaragara mu bitabo by’ubutasi bwa Leta zunze ubumwe za Amerika nk’uwagize uruhare mu bitero byibasiriye ambasade zayo muri Tanzania no muri Kenya bigahitana abarenga 20 bikanakomeretsa ababarirwa mu bihumbi mu mwaka wi 1998.

 Uyu munyamisiri kandi anafatwa nk’uwateguye igitero kibasiriye ubwato bwa Leta zunze ubumwe za Amerika mu mwaka wi 2000 gihitana abasare bayo 17.

Zawahiri na Bin Laden bakoze mu ijisho leta zunze ubumwe za Amerika muri nzeri    2001 ubwo bagabaga igitero cy’iterabwoba  kigahitana ababrirwa mu bihumbi ku butaka bwa Amerika.

Zawahiri yatangiye kuyobora al-Qaeda nyuma y’urupfu rwa Bin Laden wishwe n’ingabo za Amerika mu myaka 10 ishize akicirwa muri Pakistan.

  

Ayman Mohammed Rabie al-Zawahiri yicaye iburyo bwa Osama Bin Laden
Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmushahara w’umwarimu w’amashuri abanza ugiye kwikuba hafi 2
Next articleAmafoto: Imodoka itwara abagenzi yagonzwe n’ikamyo irangirika
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here