Home Ubukungu Umushahara w’umwarimu w’amashuri abanza ugiye kwikuba hafi 2

Umushahara w’umwarimu w’amashuri abanza ugiye kwikuba hafi 2

0

Minisitiri wintebe Dr Edouard Ngirente yabwiye inteko ishingamategeko ko guhera muri uku kwezi kwa Kanama 2022, abarimu bose bangererwa umushahara aho abigisha mu mashuri abanza umushara wabo uziyongeraho 88% mu gihe abigisha mu mashuri yisumbuye uziyongeraho 40%.

Yabivuze ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi, ibikorwa bya Guverinoma bijyanye n’ibimaze kugerwaho mu rwego rw’uburezi bw’ibanze (amashuri abanza n’ayisumbuye) muri gahunda ya NST1.

Minisitiri w’Intebe yanavuze ko Guverinoma yongereye ubushobozi bwa Koperative Umwalimu SACCO, kugira ngo ubushobozi bwo gutanga inguzanyo bwiyongere. Mu ngengo y’imari y’uyu mwaka yahawe miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Yagize ati “Twizeye ko imibereho ya mwarimu izarushaho kuzamuka bagakomeza kugana Umwalimu SACCO aho Leta yamaze gushyira amafaranga kugira ngo yiteze imbere akore imirimo ye atuje.”

Abarimu bigisha mu mashuri abanza kuri ubu barenga ibihumbi 60. Mu mwaka w’amashuri wa 2022/2023 leta izashyira mu kazi abarimu bashya bagera ku bihumbi 13.

Ubusanzwe umwarimu ukirangiza amashuri yisumbuye (A2) yahembwaga ibihumbi 57 Frw ku kwezi, urangije icyiciro cya mbere cya kaminuza (A1) agahabwa ibihumbi 90 Frw, mu gihe urangije kaminuza (A0) ahabwa ibihumbi 120 Frw.

Abari mu cyiciro cya A2 bazahabwa inyongera ingana na 50.849 Frw mu gihe aba A1 bo bazabona inyongera ya 54.916 Frw. Aba AO bo bazabona inyongera 70.195 Frw. Abarimu ba A0 bose hamwe ni 68.207, aba A1 ni 12.214 mu gihe aba A0 ari 17.547.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleDRC:Umuryango w’umugore wa Perezida Tshisekedi ukomeje kubona imyanya mu butegtsi
Next articleUmunyamisiri w’umuganga niwe wihwe n’Amerika nk’ikihebe cyayiyogoje
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here