Home Amakuru Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi wongereye ibihano ku bayobozi ba DRC

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi wongereye ibihano ku bayobozi ba DRC

0

Inama nkuru y’Umuryango w’Ubumwe bw’ubulayi,European Union, kuri uyu wa mbere, wongereye ibihano kuri bamwe mu bayobozi ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo basanzwe barafatiwe mu gihe cy’umwaka kuko byagombaga kurangirana n’uyu mwaka ariko ubu bikaba bizarangira ku italkiki 12 y’ukwezi Ukuboza 2025.

Ibyo bihano bireba abantu 23 hamwe n’ishyirahamwe rimwe kubera kutubahiriza uburenganzira bwa muntu, kwivanga mu matora no kugira uruhara mu ntambara ikomeje mu gihugu.

Ibi bihano byatanzwe n’umuryango w’ubumwe bw’uburayi ahanini bishingiye ku ifatirwa ry’imitungo y’abahanwe no kubabuza gukandagiza ikirenge cyabo mu bihugu bihuriye muri uyu muryango.

Gusa umuryango w’ubumwe bw’ubulayi wahaye icyizere abahanwe ko uzakomeza gusuzuma uko ibintu byifashe muri Congo bikaba byatuma hari abavanwa kuri uru rutonde bitewe n’uko ibintu bizagenda bihinduka.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmunyarwandakazi yatorewe kuyobora abacamanza bo muri EAC
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here