Umutwe witwaje intwaro RED Tabara ukunze kuvugwa mu mirwano yo mu burasirazuba bwa Repubilka iharanira Demokarasi ya Kongo, ariko uzwi ko ugizwe cyane n’abarwanyi b’abarundi.
Uyu mutwe RED Tabara uravuga ko ariwo umaze iminsi ugaba ibitero hirya no hino mu Burundi nubwo bitavugwaga ku mugaragaro.
Aba barwanyi babarizwa mu burasirazuba bwa Repubilka iharanira Demokarasi ya Kongo, mu itangazo washyize ahagaragara, uravuga ko uharanira ko habaho amatora yisanzuye, abahunze igihugu bose bagataha kandi ngo ntihagire umuntu wicirwa ubusa.
BBC yavuganye n’uvuga ko ari umuvugizi wa gisirikare wa RED Tabara, Patrick Nahimana, atangaza ko aherereye mu gihugu cy’u Burundi, atangira yemera ko abarwanyi ba RED Tabara aribo bari inyuma y’ibitero bikunze kuvugwa mu Burundi.
Abayobozi bo mu Burundi nyuma yo gusohoka kw’itangazo ry’aba barwanyi, ntacyo barifuza gutangaza kuri ryo.
Mporebuke Noel