Home Ubuzima RBC: Sobanukirwa impamvu abasuzumwa COVID-19 bagabanutse

RBC: Sobanukirwa impamvu abasuzumwa COVID-19 bagabanutse

0

Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC kivuga ko kuba abantu bahuye n’abanduye covid-19 batangazwa buri munsi ari bake ariyo mpamvu y’ubuke bw’ibipimo bya coronavirus burimo gufatwa muri iyi minsi.

Dr. Sabin Nsanzimana umuyobozi wa RBC avuga ko ubusanzwe gufata ibipimo byinshi biterwa n’umubare w’abantu bahuye n’abamaze kumenyekana ko banduye icyorezo.

Yagize ati “Ibikorwa byo gupima abantu muri rusange bikorwa bitewe n’uburyo basanze hari agace gashobora kuba gafite ibyago byo kubonekamo ubwandu.”

Yanavuze ko ahaheruka gufatwa ibipimo muri ubu buryo ni mu bacuruzi bo mu isoko rya Nyarugenge ndetse n’isoko ryo kwa Mutangana, ahasanzwe abantu benshi banduye Covid-19.

Igihe umuntu wa mbere ufite Covid-19 yabonekaga mu Rwanda mu kwezi kwa Gatatu 2020, hafatwaga ibipimo bigera muri 300 ku munsi, ariko bigera mu kwezi kwa Nyakanga hafatwa ibipimo bigera ku bihumbi 5000 ku munsi.

Gusa muri iyi minsi, umubare w’ibipimo birimo gufatwa ku munsi waragabanutse, aho ku wa Mbere tariki 14 Nzeri 2020 hafashwe ibipimo 1687 gusa, naho ku wa Kabiri tariki 15 Nzeri 2020 hafatwa ibipimo 1,935 gusa.

Umuyobozi wa RBC Dr Sabin Nsanzimana avuga ko umubare w’ibipimo bifatwa buri munsi ugiye kwiyongera mu minsi iri imbere.

Ati “Turimo gukora ubushakashatsi mu duce dutandukanye kugira ngo turebe uko indwara yifashe. Guhera mu cyumweru gitaha tuzatangira gufata ibipimo mu buryo bwa rusange muri utwo duce.

Inkuru dukesha ikinyamakuru Kigali Today  ivuga ko kugira umubare munini w’ibipimo bifatwa bifite umumaro wo gutuma hamenyekana ahantu hashobora kuba hihishe ubwandu ariko bwari butaramenyekana. Ibi kandi bituma Guverinoma ibasha gufata ibyemezo bikwiye iyo ibashije kumenya uko icyorezo cyifashe mu gace runaka.

Muri rusange kugeza ubu u Rwanda rumaze gufata ibipimo bya Coronavirus 466,518.

Mporebuke Noel

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmutwe RED Tabara wigambye ko ari wo utera mu Burundi
Next articleNigeria: Igihano cyo Gushahura abafata abana ku ngufu cyemejwe na Guverineri wa Kaduna

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here