Home Politike Umutwe RED Tabara wigambye ko ari wo utera mu Burundi

Umutwe RED Tabara wigambye ko ari wo utera mu Burundi

0

Umutwe witwaje intwaro RED Tabara  ukunze kuvugwa mu mirwano yo mu burasirazuba bwa Repubilka iharanira Demokarasi ya Kongo, ariko uzwi ko ugizwe cyane n’abarwanyi b’abarundi.

(photo net)

 

Uyu mutwe RED Tabara uravuga ko ariwo umaze iminsi ugaba ibitero hirya no hino mu Burundi nubwo bitavugwaga ku mugaragaro.

Aba barwanyi babarizwa mu burasirazuba bwa Repubilka iharanira Demokarasi ya Kongo, mu itangazo  washyize ahagaragara, uravuga ko uharanira  ko habaho amatora yisanzuye, abahunze igihugu bose bagataha kandi ngo ntihagire umuntu wicirwa ubusa.

BBC yavuganye n’uvuga ko ari umuvugizi  wa gisirikare wa RED Tabara, Patrick Nahimana, atangaza ko aherereye mu gihugu cy’u Burundi, atangira yemera ko abarwanyi ba RED Tabara aribo bari inyuma y’ibitero bikunze kuvugwa mu Burundi.

Abayobozi bo mu Burundi nyuma yo gusohoka kw’itangazo ry’aba barwanyi, ntacyo barifuza gutangaza kuri ryo.

Mporebuke Noel

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleFerwafa yashyizeho amabwiriza akaze ku makipe mbere y’uko imikino isubukurwa
Next articleRBC: Sobanukirwa impamvu abasuzumwa COVID-19 bagabanutse

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here