Hashize iminsi havugwa amakuru y’abasirikare ba Congo FARDC, n’abandi bashinzwe umutekano muri Congo bata inshingano zabo bagahitamo gusanga umutwe wa M23.
Kuri ubu hamaze kumenyekana umwirondoro wa bamwe bisunze kuri uyu mutwe muri iki cyumweru. Aba bari mu mashusho yatangajwe na M23 yerekana abahoze ari abarwanyi muri FARDC babiyunzeho.
Muri aya amshusho aba bavuye mu ngabo za leta bavuga impamvu yabateye gutera umugongo leta bagasanga uyu mutwe. Aba bahuriza ku kuba leta ikorana n’imitwe y’inyeshyamba isanzwe izwiho kubangamira abo mu bwoko bw’Abatutsi.
Dore umwirondoro wabo n’inshingano bari bafite muri serivisi z’umutekano za congo:
Komiseri Mukuru, Gakufe Ndizihiwe Désiré, umuyobozi wungirije wa CIAT i Kitchanga ushinzwe abapolisi.
Colonel Bahati Gahizi John, umuyobozi wungirije w’umurenge wa 83.
Liyetona Koloneli Nkusimiuro Frank,
Majoro Zadane Saidi, uwa kabiri mu kuyobora, polk ya 12.
Lieutenant Musafiri Janvier, umuyobozi wungirije ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo uzwi nka Petite bariere.
Aba basirikare basanze M23 mu gihe imaze kwigarurira uduce tunini mu burasirazuba bwa Congo itwambuye igisirikare cya leta FARDC.