Home Politike Umuyobozi wa OMS/WHO yashimye u Rwanda avuga kuri Jeannette Kagame na Dr....

Umuyobozi wa OMS/WHO yashimye u Rwanda avuga kuri Jeannette Kagame na Dr. Ngamije

0

Umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS/WHO,Tedros Adhanom Ghebreyesus, yasabye ibihugu bigize umuryango w’abibumbye kwigira ku Rwanda mu kurwanya indwara y’umwijima yo mu bwoko bwa C (Hepatite C) anashimira Madamu Jeanette Kagame na Minisitiri w’ubuzima Dr. Ngamije Daniel, uruhare rwabo mu kurwanya iyi ndwara mu Rwanda.

Abicishije ku rubuga rwe rwa Twitter, Dr.Tedros Adhanom Ghebreyesus, yabwiye abanyamuryango b’ishami ry’umuryango w’abibumbye ko bafite byinshi byo kwigira ku Rwanda mu kurwanya indwara ya Hepatitis C no gukomeza gukurikirana no kuvura abarwaye iyi ndwara ku giciro gito cyane.

Mu butumwa bwe akomeza avuga ko mu byo u Rwanda rwagezeho hakwiye gushimwa cyane uruhare rw’umufasha w’umukuru w’Igihug Madamu Jeannette Kagame na Minisitiri w’ubuzima Dr.Ngamije Daniel.

Ibi yabitangaje ubwo yahamagariraga abantu kwitabira inama y’isi yiga kuri iyi ndwara y’umwijima yo mu bwoko bwa c ( Hepatitis c) yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kuva taliki ya 7 Kamena 2022.

https://twitter.com/DrTedros/status/1534553311134765058

U Rwanda rwashyize imbaraga nyinshi mu kurwanya iyi ndwara binatanga umusaruro kuko imibare iheruka igaragaza ubwandu bwa Hépatite B na C, yari kuri 2% by’abaturage bose, ubwo gahunda yo kuyirwanya yatangiraga mu 2016, bahereye ku bafite imyaka 55 no hejuru, muri bo ubwandu bukaba bwari kuri 16%.

U Rwanda rwari rwihaye intego yo gupima miliyoni zirindwi (7) z’abaturage mu myaka itanu uhereye muri 2019. Mu bo rwapimye ku ikubitiro harimo abafite virusi itera SIDA, abafunze, abantu bafite imyaka 45 no hejuru, impunzi n’abandi.

Muri rusange mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara ubwandu bw’umwijima wo mu bwoko bwa C buri kuri 5.3%, ibihugu bya Afurika yo hagati muri icyo gice ni byo biri hejuru kuko biri kuri 6%, naho iby’Iburengerazuba byaco bikagira 2.4%. Iyi mibare igaragaza ko u Rwanda ruri imbere mu kurwanya iyi ndwara ugereranyije n’uko muri Afurika bihagaze.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleDr. Nibishaka wari umuyobozi muri RGB aburana yemera ubuhemu
Next articleUbusabe bwa Wenceslas Twagirayezu ukekwajo ibyaha bya Jenoside bwahawe agaciro n’urukiko
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here