Umwe mu bari abayobozi b’itorero rya ADEPR muri perefegitura ya Gikongoro mbere no mugihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yitabajwe ngo atange ubuhamya mu rubanza rwa Bucyibaruta Laurent wari Perefe w’iyi perefegitura yahise abwirirwa muri urwo rubanza n’uwo yitaga ko yarokoye muri Jenoside ko yakatiwe n’inkiko gacaca kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibi byabaye ku wa kane taliki ya 19 Gicurasi 2021, mu rukiko rwa rubanda i Paris ku munsi wa 9 w’urubanza rwa Bucyibaruta Laurent, ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri iyi minsi hari kumvwa abatangabuhamya batandukanye muri uru rubanza, uwari ugezweho ni umugabo wavutse mu mwaka wi 1954 kuri ubu akaba atuye mu gihugu cy’Ubwongereza ni umwe mu bari abayobozi b’itorero rya ADEPR muri Gikongoro mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu mutangabuhamya yahamagajwe n’abari ku ruhande rushinjura Bucyibaruta Laurent. Ubwo yari ahamagawe n’inteko iburanisha ngo atange ubuhamya bwe kuri Bucyibaruta yavuzeko yari azi Bucyibaruta nk’umuntu mwiza.
Uyu mutangabuhamya wabanje kwanga gutanga ubuhamya bwe mu Kinyarwanda yabajijwe kugira icyo avuga mu byo azi byabaye ku Gikongoro mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi avuga ko habaye ibibazo by’umutekano muke bituma we nk’umuyobozi w’itorero afata inshingano zo gufasha abari bugarijwe agira ati :
“Mubo nakijije abicanyi harimo n’umutangabuhamya mu maze kumva hano (umutangabuhamya wari wamubanjirije).”
Perezida w’inteko iburanisha yahise ahamagaza uwo mutangabuhamya wari watanze ubuhamya bwe mbere ngo amubaze ukuri k’uwo mutangabuhamya wundi.
Uwo mutangabuhamya abajijwe kugira icyo avuga kuri uwo mutangabuhamya wundi yahise agira ati: “ ibyo avuga bimwe ni byo ariko ibindi aravangavanga.” Akomeza agira ati : “uyu mugabo murimo kumva ahubwo ndagirango mbamenyeshe ko yakatiwe n’inkiko gacaca mu Rwanda kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe abatutsi.”
Uyu mutungabuhya wahoze mu buyobozi bwa ADEPR yahise abazwa na perezida w’inteko iburanisha niba aziko yakatiwe n’inkiko Gacaca mu ijwi rituje agir ati :
“Ndababwiza ukuri ni ubwambere ibyo bintu mbyumvise ntabyo nari nzi.” yongeyeho ko ndetse yiteguye no gusubira mu Rwanda ngo byaba ngombwa bakamucira urubanza.
Uyu mutangabuhamya uba mu gihu cy’Ubwongereza washinjwe nawe kuba yarakatiwe n’inkiko gacaca yemeye ko yagiye mu nama yayobowe na Yohani Kambada wari minisitiri w’intebe. Iyo nama yabaye ku wa 30 Mata 1994, ikaba yarashishikarizaga abahutu kwica abatutsi. Uyu avuga ko yagiye muri yina gusa kuko yahsakaga kureba minisitiri w’intebe.
Uyu mutangabuhamya kandi yabajijwe niba yemera ko mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe batutsi, igisubizo bisa naho cyamugoye gutanga kuko yasubije yegho nyuma yo kumara gushidikanya.