Kuri uyu wa Gatatu, Urukiko rw’ibanze rwa Kagarama mu karere ka Kicukiro rwasubitse kuburanisha ku ifungwa n’ifungurwa, urubanza ubushinjacyaha buregamo Micomyiza Jean Paul.
Uyu mugabo amaze ibyumweru bibiri yoherejwe mu Rwanda n’ubutabera bwa Suwede, kugira ngo akurikiranywe kubyaha bitatu bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Huye.
Micomyiza w’imyaka 50 y’amavuko avuka mu karere ka Gisagara mu cyari komini kigembe, ibyaha bitatu akurikiranyweho bikaba byarakozwe ubwo yari umunyeshuri muri kaminuza y’u Rwanda i Huye mu 1994, aho bivugwa ko yabarizwaga mu itsinda ryitwaga comite de crise ryagize uruhare muri jenoside yakorewe mu karere ka Huye.
Ibyaha bitatu ashinjwa birimo icyo kwica nk’icyaha cya jenoside, gusambanya ku ngufu nk’icyaha cya Jenoside, ubufatnyacyaha muri jenoside no gutera ubumuga bw’umubiri n’ubwo mu mutwe nk’icyaha cya Jenoside.
Nyuma yo gusomerwa imyirondoro akayemera, Micomyiza n’abunganizi be 3 bagaragarije urukiko ko batiteguye kuburana kuko batararangiza gutegura ubwiregure, ubushinjacyaha bwemera ko bwatinze kubagezaho dossier imushinja maze urukiko rwemera kubongerera iminsi 5 nk’uko bari babyifuze, bityo iburanisha ku ifunga n’ifungurwa rikazasubukurwa ku wa Mbere tariki16 Gicurasi 2022.