Home Ubuzima Urukingo rwa Covid 19, kimwe mu bisubizo ku guhashya iki cyorezo

Urukingo rwa Covid 19, kimwe mu bisubizo ku guhashya iki cyorezo

0

Kuva icyorezo cya Covid 19 cyagera ku isi, abahanga mu buvuzi, abashakashatsi ku bijyanye n’imiti ndetse n’inkingo, bahise batangira gushakashaka icyaba igisubizo kirambye mu guhashya iki cyorezo. Urukingo, ni kimwe mu bisubizo byagezweho, byifashihwa mu guhangana na Covid 19. Kugeza ubu, ibigo binyuranye, bimaze gushyira hanze amoko atandukanye y’inkingo, ndetse nyinshi zamaze guhabwa uburenganzira n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS, bwo gutangira kuziha abantu. Mu Rwanda, abasaga miliyoni eshatu bamaze gufata nibura urukingo rwa mbere rwa covid 19. Gusa, hari bamwe mu baturage bagaragaza ko bafite impungenge ku ngaruka urukingo ruzabagiraho, bitewe n’amakuru anyuranye ahantu hatandukanye.

Uwimana Noella, avuga ko yabanje kugira ubwoba bwo kujya kurufata, ariko nyuma afata icyemezo, arikingiza. Agira ati ‘’Maze kumva amakuru avuga ko iyo uruhawe uhinduka igikoresho cy’abazungu, bagenzura ubuzima bwawe, ndetse ushobora no kutabyara nagize ikibazo. Nyuma ariko maze kumva inzego z’ubuzima zivuga ko ari ibihuha, nararuhawe. Nagize umuriro, ncika intege, ariko nta kibazo kindi nagize ubu maze ibyumweru 3.’’

Jean Marie Nzimenya, nawe agira ati ‘’Ubu hagiye gushira ukwezi nkingiwe, nagiyeyo mfite ubwoba bwinshi, ariko uretse kumva ko banteye urushinge, nakomeje kwitegura ko ngira ikibazo gikomeye, kugeza ubu ntacyo ndabona’’. Aseka cyane yongeyeho ati ‘’Ntekereza ko iyo nza kuba narahindutse ikindi kintu kitari umuntu ntari kubasha kukuvugisha!’’.

Hari n’abavuze ko byabatangaje cyane kuba gahunda yo gukingirwa yarabagezeho ku buryo bwihuse, kuko ngo batekerezaga ko urukingo rugenewe abakire n’abandi bantu bakomeye gusa. Emmanuel Bishaza, ukora akazi ko gutwara abantu kuri moto agira ati ‘’Nagiye kwikingiza nzi ko ari ibintu biri bugorane cyane, ariko nta n’iminota 30 byafashe, mpise nkingirwa.’’

Jeanne d’Arc Mujawamaiya nawe ngo yumvaga guhabwa urukingo kuri we Atari ibya vuba. Ati ‘’Nka njye nkora akazi ko mu rugo. Mabuja yambwiye kuza kwikingiza nanga kumusuzugura ariko numvaga bidashoboka, none barankingiye nta kindi bansabye uretse indangamuntu yanjye.’’

Catherine Mukamana, avuga ko yashimishijwe cyane n’uko abafite intege nke, bahereweho mu guhabwa urukingo. Agira ati ‘’Ubu mfite imyaka 65, kandi ngira ibibazo by’umuvuduko w’amaraso. Nahoraga mfite ubwoba ko nzandura Covid 19 ikampitana. Ariko ubwo nkingiwe ubu ngiye kujya nicara ntuze, nkomeze kwirinda bisanzwe.’’

Dr Menelas Nkeshimana, ushinzwe ubuvuzi bwa Covid-19 mu Rwanda, amara impungenge abumva umubiri uhindutse nyuma yo gukingirwa. Agira ati ‘’Kumeneka umutwe, kugira iseseme, gucika integer nyuma yo gukingirwa, ni ibisanzwe. Ntawe bigomba gutera ubwoba, kuko nta nubwo bimara iminsi myinshi. Ahubwo byerekana ko urukingo rwatangiye gukora akazi rushinzwe mu mubiri, ariko umubiri ukaba utararwakira, ngo umenyere kubana narwo.’’

Akomeza avuga ko abantu bakwiye kwitondera amakuru bakura ahantu hanyuranye nko kuri internet,…, kuko hari abayashyiraho bazi neza ko ari ibihuha, ariko bagamije inyungu zabo. Asaba abanyarwanda kujya bizera amakuru bahabwa na Minisiteri y’ubuzima, kuko ari yo aba yizewe, yarakorewe ubushakashatsi.

Kimwe mu byateye abantu ubwoba, ni inyandiko ujya guhabwa urukingo asinya, irimo ko ibibazo ukingiwe azagira nyuma yo gukingirwa, atazabibaza uwamuhaye urukingo. Kuri izi mpungenge, Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije, avuga ko ari ibintu bisanzwe mu buvuzi, ko ibi bidakorwa ku rukingo rwa Covid-19 gusa. Agira ati ‘’Iriya nyandiko irasanzwe mu buvuzi, ahubwo abantu benshi ntibajyaga babyitaho. Ubu kuko byahuriye ku bantu benshi, byatumye babyibazaho. Gusa abanyarwanda bumve ko Leta idashobora kwemera ko baterwa ikintu kigamije kubagirira nabi.’’

Gukingirwa Covid 19, ntibikuraho ko umuntu ashobora kwandura covid 19, ariko aba afite amahirwe menshi ko ataremba cyangwa ngo ahitanwe na yo. Kugeza tariki 19 Ukwakira 2021, mu Rwanda abagera kuri 3.328.233 bamaze guhabwa urukingo rwa mbere, naho abagera kuri 1.73.947, bamaze guhambwa inking zombi.

Ines Ghislaine

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleHakuzimana Rashid nyuma yo gusabirwa gufungwa yahamagajwe
Next articleU Rwanda nirwo rugiye gukemura ibibazo by’inkingo za Covid-19 na Malariya muri Afurika

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here