Urukingo rushya rwa malariya rwakozwe n’abashakashatsi bo muri kaminuza ya Oxford hamwe n’abahanga bo muri Burkinafaso rwagaragaje ko rurwanya iri ndwara ku kigero cya 77% iyi mibare ikaba iri hejuru cyane y’ubuvuzi bugezweho.
Ubushakashatsi bwasohotse muri Lancet, bwakorewe ku bana 450 bo muri Burkinafaso.
Abana barenga 4.800 bari munsi yimyaka itatu nibo bazifashishwa mu igeregeza ritaha rizabizabera muri Burkinafaso, Mali, Kenya na Tanzaniya.
“Ibi ni ibisubizo bishimishije cyane byerekana urwego rutigeze rubaho kuva ku rukingo rwihanganirwa neza muri gahunda yacu yo kugerageza. Turindiriye ko igeragezwa ry’icyiciro cya gatatu kiri imbere kugira ngo tugaragaze amakuru arambuye y’umutekano n’ingirakamaro ku rukingo rukenewe cyane muri iki karere, ” bi byatangajwe na Halidou Tinto, umwarimu muri parasitologiya akaba n’umuyobozi w’ikigo cy’ubumenyi bw’ubuzima (IRSS) muri Burkinafaso.
Kubona urukingo rwa malariya bifatwa nkimwe mu bintu bidasanzwe mu bushakashatsi bw’ubuvuzi.
Malariya ihitana abantu barenga 400.000 ku mwaka – benshi muri bo bakaba ari abana bo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.
Hari hasanzweho urukingo rumwe gusa ariko narwo ubudahangarwa bwarwo ntiburenga 50%.
Mu cyiciro cya kabiri cy’igeragezo, uru rukingo rushya rwatanze icyizere ku kigero cya77%. Igereageza rya gatatu rizakurikiraho rizakorerwa mu bihugu bine by’Afurika.