Home Ubuzima Urukingo rwa Malariya ruratanga icyizere ku kigero cya 77%

Urukingo rwa Malariya ruratanga icyizere ku kigero cya 77%

0

Urukingo rushya rwa malariya rwakozwe n’abashakashatsi bo muri kaminuza ya Oxford hamwe n’abahanga bo muri Burkinafaso rwagaragaje ko rurwanya iri ndwara ku kigero cya  77%  iyi mibare ikaba iri hejuru cyane y’ubuvuzi bugezweho.

Ubushakashatsi bwasohotse muri Lancet, bwakorewe ku bana 450 bo muri Burkinafaso.

Abana barenga 4.800 bari munsi yimyaka itatu nibo bazifashishwa mu igeregeza ritaha rizabizabera muri Burkinafaso, Mali, Kenya na Tanzaniya.

“Ibi ni ibisubizo bishimishije cyane byerekana urwego rutigeze rubaho kuva ku rukingo rwihanganirwa neza muri gahunda yacu yo kugerageza. Turindiriye ko igeragezwa ry’icyiciro cya gatatu kiri imbere kugira ngo tugaragaze amakuru arambuye y’umutekano n’ingirakamaro ku rukingo rukenewe cyane muri iki karere, ” bi byatangajwe na Halidou Tinto, umwarimu muri parasitologiya akaba n’umuyobozi w’ikigo cy’ubumenyi bw’ubuzima (IRSS) muri Burkinafaso.

Kubona urukingo  rwa malariya bifatwa nkimwe mu bintu bidasanzwe mu bushakashatsi bw’ubuvuzi.  

Malariya  ihitana abantu barenga 400.000 ku mwaka – benshi muri bo bakaba ari abana bo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

 Hari hasanzweho urukingo rumwe gusa ariko narwo ubudahangarwa bwarwo ntiburenga 50%.

Mu cyiciro cya kabiri cy’igeragezo, uru rukingo rushya rwatanze icyizere ku kigero cya77%. Igereageza rya gatatu rizakurikiraho rizakorerwa mu bihugu bine by’Afurika.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmunyarwandakazi Jennifer Byukusenge ufungiwe muri Uganda arashinjwa gushaka kwica Jenerali
Next articleAmerika yaburiye abaturage bayo bari muri Tchad mu gushyingura Perezida Idriss Déby
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here