Home Amakuru Urupfu rwa Perezida Idriss Deby rwafungishije abarenga 400

Urupfu rwa Perezida Idriss Deby rwafungishije abarenga 400

0

Urukiko rwo muri Tchad rwahanishije igifungo cya burundu abantu 441, rumaze kubahamya uruhare mu rupfu rwa Idriss Deby wahoze ayobora icyo gihugu.

Idriss Deby yiciwe ku rugamba muri Mata 2021 ubwo yari yagiye kurwanya inyeshyamba zari zisumbirije ubutegetsi bwe.

Abahanwe ni inyeshyamba z’umutwe Front pour l’alternance et la concorde au Tchad (Fact) urwanya ubutegetsi muri icyo gihugu. Barimo n’uwari Umuyobozi w’uwo mutwe, Mahamat Mahadi nkuko The East African yabitangaje.

Ubusanzwe haregwaga abantu 465 ariko bamwe bagizwe abere kubera kubura ibimenyetso bibahamya icyaha.

Umuvugizi w’umutwe Fact, Adoum Chouwimi yanenze imikirize y’urwo rubanza, avuga ko habayemo inenge nyinshi bityo nta gaciro baha imyanzuro yafatiwemo.

Deby wari ufite imyaka 68, yiciwe mu majyaruguru y’igihugu hafi y’umupaka wa Tchad, mu mirwano yari ihanganishije ingabo za Leta na Fact.

Yishwe amaze imyaka 31 ayobora Tchad dore ko yatangiye kuyobora icyo gihugu mu 1990.

Deby yasimbuwe ku butegetsi n’umuhungu we Mahamat Idriss Deby.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleImpaka ku bifuza ko ikiruhuko cy’umugabo n’umugore babyaye cyongerwa  
Next articleAbaganga bakomeje kubwira urukiko ko Kabuga adakwiye kuburanishwa
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here