Ibitaro bivuga ko umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’Uburusiya, Alexey Navalny, yavuye muri koma
CNN yanditse ko Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’Uburusiya, Alexey Navalny, yavuye muri koma yatewe n’uburozi yarozwe, nkuko ibitaro by’Ubudage aho ari kwivuriza yabitangaje kuri uyu wa mbere.
Ibitaro bya Charité by’i Berlin byavuze ko Navalny yakuwe mu imashini imufasha guhumeka kandi ko arimo kubasha kuvuga byongeraho ko hakiri kare kumenya ingaruka ashobora guterwa n’uburozi bukabije yarozwe.
Ku ya 20 Kanama, uwanenze Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin, yararwaye azize guhabwa uburozi ubwo yari mu ndege yerekeza i Moscou avuye mu mujyi wa Tomsk wo muri Siberiya.
Mu cyumweru gishize, guverinoma y’Ubudage yavuze ko ibizamini byakorewe kuri Navalny byagaragaje ibimenyetso simusiga byerekana yarogeshejwe imiti ikomoka mu mutwe wa Novichok wo mu gihe cy’Abasoviyeti.
Uko kurogwa kwa Navalny kwamaganwe n’amahanga yose, batunga agatoki perezida Putin kuba inyuma y’uku kurogwa.
Umuyobozi ukuriye ibiro bya Navalny, Leonid Volkov,yanditse ku rukuta rwe rwa tweeter ati: “Muri 2020, guha uburozi Navalny bwa Novichok birasa cyane no gusiga ikimenyetso aho icyaha cyakorewe.” Aha yashakaga kuvuga ko Novichok ifitanye isano na leta n’uburusiya.
Novichok yakoreshejwe kandi mu gitero cyo muri Werurwe 2018 uburusiya bwagabye ku wahoze ari maneko w’Uburusiya Serge Skripal mu mujyi wa Salisbury katedrali y’Ubwongereza.
Nyuma ku wa mbere, umunyamabanga w’ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza Dominic Raab yavuze ko yahamagaye ambasaderi w’Uburusiya Andrey Kelin. Ku rubuga rwa Twitter, Raab yagize ati: “Uyu munsi Ubwongereza bwahamagaye Ambasaderi w’Uburusiya mu Bwongereza kugira ngo yandike impungenge zikomeye z’uburozi bwa Alexey Navalny.”
Uburozi bwahawe Navalny ni ikibazo kuko hakekwa leta y’Uburusiya ibintu bishobora guhindura cyane umubano uri hagati ya Berlin(Ubudage) na Moscou(Uburusiya).