Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa, yahaye imbabazi imfungwa zigera kuri kimwe cya gatanu cy’imfungwa zose ziri mu gihugu mbere gato y’uko haba amatora y’umukuru w’igihugu.
Imfungwa 4.270, ziganjemo abagabo nizo zararekuwe, nk’uko bitangazwa n’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa, uru rwego rwasobanuye ko izi mbabazi ari “igikorwa cyiza” cyakozwe na perezida w’Igihugu.
Urwego rushinzwe imfungwa n’abagorwa ZPCS, nyuma yo gufungura izi mfungwa rwagize ruti: “Turasaba abaturage muri rusange kwakira no kubana neza n’imfungwa zahawe imbabazi.”
ZPCS yongeyeho ati: “Abahohotewe barashishikarizwa kubabarira ababahohoteye bahawe imbabazi.”
Iki cyemezo kigabanya ubucucike bw’imfungwa muri gereza zirenga 50 z’igihugu, zifite ubushobozi bwo gufunga abantu bagera ku 17.000 ariko zikaba zifunze abarenga 22.000.
Izi mbabazi zahawe ibyiciro bitandukanye by’imfungwa birimo abamaze gukora nibura bitatu bya kane by’igihano bakatiwe, cyangwa kimwe cya cumi ku bantu barengeje imyaka 60.
Abagizi ba nabi, abanyarugomo kimwe n’abujura n’abahungabanyije umutekano bo ntibari mu bahawe imbabazi.
Abarekuwe bemerewe kuzagira uruhare mu matora ya perezida n’ayabagize inteko ishinga amategeko azaba muri Kanama n’ubwo itariki itaratangazwa.