Abasenyeri 12 bo mu itorero ry’abangilikani batangaje ko batagifata Musenyeri mukuru wa Canterbury, Justin Welby, nk’umukuru w’itorero ry’abangilikani ku isi, nyuma yuko afashe icyemezo cyo kwemera amasengesho y’imigisha ku babana b’igitsina kimwe (abatinganyi).
Abo bakuru bo mu itorero ry’abangilikani – bavuga ko bahagarariye 75% by’abangilikani bo ku isi – bashinje itorero ry’abangilikani mu Bwongereza kuba ryarafashe “inzira y’inyigisho itari ukuri”, no kwitandukanya n'”ukwemera kuvugwa muri bibiliya kuva kera”.
Abo barimo abakuru b’itorero ry’abangilikani muri Sudani y’Epfo, Sudani, Uganda, Congo na Alexandria mu Misiri.
Muri uku kwezi kwa kabiri, imigisha ku batinganyi basezeranye mu mategeko yemejwe n’inama nkuru y’itorero ry’abangilikani ry’Ubwongereza.
Musenyeri mukuru wa Canterbury yavuze ko yumva aho abo basenyeri bahagaze, ariko ko nta mpinduka zishobora gukorwa ku itorero angilikani atazemeje.