Home Amakuru igisirikare cya Congo cyongeye gushotora u Rwanda

igisirikare cya Congo cyongeye gushotora u Rwanda

0

Leta y’u Rwanda yaamganye ubushotoranyi yongeye gukorerwa na Repubulika ya Congo mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere ubwo indege yayo y’intambara yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yavogereye ikirere cyayo, ndetse igwa umwanya muto ku kibuga cy’indege cya Rubavu, mu Ntara y’Iburengerazuba.

Mu itangzo rya leta y’u Rwanda ivuga ko iyo ndege yahageze ahagana 11h20, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 7 Ugushyingo 2022.

Yakomeje iti “Nta cyemezo cya gisirikare cyafashwe ku ruhande rw’u Rwanda mu gusubiza, iyo ndege isubira muri RDC.”

“Ubuyobozi bw’u Rwanda bwamaganye ubwo bushotoranyi bubimenyesha Guverinoma ya RDC, yemera ko byabayeho.”

Sukhoi Su-25 ni indege z’intambara zakozwe na Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete guhera muri Gashyantare 1975. Izi ndege zakikorwa n’uruganda rw’Abarusiya rwa Sukhoi, zifite ubushobozi bwo kugenda kilometero 950 mu isaha.

Ubu bushotoranyi bubaye nyuma y’uko kuri iki Cyumweru, amakuru ava muri RDC yavugaga ko ikibuga cy’indege cya Goma cyiriwe gifunzwe umunsi wose, hitegurwa indege z’intambara zagombaga kugera muri icyo gihugu.

Ubu bushotoranyi bubaye ubugira kabiri muri uyu mwaka nyma yahoo hagati muri uyu mwaka ibisasu bibiri biturutse ku butaka bwa Congo nabwo byaguye mu Rwanda byangiza ibikorwa by’abaturage n’ubwo nta buziima bw’umuntu byahitanye.

Ibi bikomeje kuba mu gihe umwuka hagati y’u Rwanda na Congo ukomeje kuba mubi aho Congo ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, ibintu u Rwanda ruhakana rwivuye inyuma ahubwo narwo rugashina leta ya Congo gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKalisa Mbanda uyobora komisiyo y’amatora yarangije manda, ni inde ugiye kumusimbura
Next articleTanzania: Umunyarwandakazi ni umwe mu bapfiriye mu mpanuka y’indege
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here