Home Amakuru M23 yagabweho ibitero by’indege

M23 yagabweho ibitero by’indege

0

Imirwano yubuye kuwa kabiri hagati y’ingabo za leta na M23 ubwo indege z’intambara za DR Congo zarasaga mu gice kigenzurwa na M23, nk’uko uyu mutwe ubivuga. 

Ni nyuma y’icyumweru hari agahenge hagati y’ingabo za leta n’inyeshyamba za M23 ku rubuga rw’imirwano muri Teritwari ya Rutshuru.

Major Willy Ngoma yavuze  ko indege zarashe “mu gace ka Chanzu na Musungati.”

Chanzu iherereye muri groupement ya Jomba hafi y’ikirunga cya Sabyinyo ahegereye umupaka w’u Rwanda.

Ati: “Barashe ahari abaturage, bagamije gutera icyuka cy’ubwoba.” 

Ingabo za leta ya  ntacyo ziratangaza kuri ibi bitero bivugwa na M23, n’ibinyamakuru byo muri DR Congo.

Indege ebyiri z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoi-25 ziherutse kugaragara ku mbuga nkoranyambaga mu kirere cya Goma, bivugwa ko ari ibikoresho bishya bije kurwanya inyeshyamba za M23. 

Imirwano yongeye kuvugwa mu gihe abategetsi b’akarere bashyize umuhate mu gushaka guhosha amakimbirane, no kwambura intwaro imitwe yitwaje intwaro. 

Abantu barenga ibihumbi 300 bamaze kuva mu byabo kuva mu kwezi kwa Kamena(6) muri Rutshuru bahunga imirwano y’ingabo za leta na M23, nk’uko bivugwa na ONU. 

Imibereho yabo mu nkambi z’impunzi ziri hafi ya Goma “iteye inkeke” nk’uko ishami rya ONU ry’ibikorwa by’ubutabazi OCHA ribivuga

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUko umuturage yasura inteko ishingamategeko n’ibyo asabwa
Next articleBwambere Kabuga yitabye iburanisha ahita ashinjwa n’interahamwe kuziha ibikoresho
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here