Home Politike Uko umuturage yasura inteko ishingamategeko n’ibyo asabwa

Uko umuturage yasura inteko ishingamategeko n’ibyo asabwa

0
Ingoro y'inteko ishingamategeko y'u Rwanda ifunguriwe buri wese wifuza kuyisura

Ingoro y’inteko  ishinga amategeko y’u Rwanda ni Inzu y’abaturage, ingoro ifunguriwe abenegihugu, ingoro ni icyawe. Aha niho hantu intumwa zabaturage zitorera amategeko, kugenzura Ubuyobozi no kuganira kubibazo bifite inyungu rusange. Turagutumiye kuza gusura Inteko yawe. Iyi niyo nyandiko iri kurubuga rw’inteko ishingamategeko ihamagarira abantu bose kuza gusura iyi ngoro.

  1. Kwitabira ibiganiro by’inteko rusange 

Buri wese ashobora kwitabira ibiganiro n’impaka zibera mu nteko ishingamategeko mu gihe cyose iyi nteko rusange yateranye.

2. Kwitabira ibiganiro bya komisiyo z’abadepite

Ibiganiro bya komisiyo nabyo buri wese ashobora kubyitabira agakurikira ndetse akaba yasaba n’uburenganzira nawe agatanga igitekerezo cye.

3. Usibye kwitabira ushobora bo gutembera inyubako yose y’inteko ishingamategeko

Ushobora gutemberezwa inteko ishingamategeko yose ukareba inyubako zose unasobanurirwa byose ku nteko ishingamategeko. Gusa bakugira inama ko niba ari ubwambere ugiye gutemberera aha hantu wahatemeberezwa n’umuntu uhamenyereye anagusobanurira.

4. Kwifashisha isomero ry’Inteko

Abanyeshuri, abashakashatsi n’abaturage muri rusange bose  bemerewe kujya gukorera no kuzuriza imirimo yabo isaba inyandiko mu isomero ry’inteko ishingamategeko kuva ku wambere kugeza ku wa gatanu kuva saa moya z’igitondo kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba

5. Uko mwasaba gusura ingoro y’inteko ishingamategeko

Kugirango ikigo cyangwa urwego rutemberezwe ingoro y’inteko ishingamategeko rusaba kwandika rubisaba. Gusa abantu ku giti cyabo bo ntwabo basabwa kwandika. Abanditse basubizwa ibaruwa ibemerera ubusabe bwabo. abantu ku giti cyabo bifuza gutemberezwa iyi ngoro basabwa kohereza umwirondoro wabo ugizwe n’amazina yabo, nomero z’indangamuntu zabo n’aho abashaka gusura iyi ngoro bose babarizwa.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIbyangombwa by’ubutaka bigiye kujya bitangirwa ku Irembo
Next articleM23 yagabweho ibitero by’indege
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here