Home Amakuru Uganda: Amashuri agiye gufungwa kubera Ebola

Uganda: Amashuri agiye gufungwa kubera Ebola

0

Leta ya Uganda izafunga amashuri yose mu byumweru bibiri biri imbere, ni umwanuzo ufashwe nyuma y’uko icyorezo cya Ebola gihitanye abanyeshuri umunani muriniki gihugu.

Umufasha wa Perezida Museveni, Janet Museveni, akaba na minisitiri w’uburezi, yavuze ko hagaragaye abanyeshuri 23 byemejwe ko banduye Ebola.

Guma mu rugo yongerewe mu turere two hagati mu gihugu twa  Mubende na Kassanda, ahafatwa nk’inkomoko y’ikwirakwira rya Ebola mu Gihugu.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima WHO/OMS rivuga ko kuva muri Nzeri hagaragaye abantu barenga 150 bemejwe  ko banduye Ebola kandi bishoboka ko yahitanye abagera kuri 64.

Ubwoko bwa Ebola buzwi nka Sudan, nibwo bwibasiye igihugu cya Uganda kandi ubu bwoko nti burabonerwa urukingo

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleBwambere Kabuga yitabye iburanisha ahita ashinjwa n’interahamwe kuziha ibikoresho
Next articleBamporiki ashobora kuba agiye kongera guhura n’abayobozi barimo Jeannette Kagame
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here