Umuvugizi wa perezidansi muri Repubulika ya Centrafrique yahakanye amakuru avuga ko Perezida Faustin-Archange Touadéra yazanywe i Kigali mu buryo bw’igitaraganya ngo ahabwe ubuvuzi bwihuse nyuma yo kugira ibibazo by’ubuzima.
Ibitangazamakuru birimo n’ibiri mpuzamahanga byakwirakwije aya makuru nyuma yaho urubuga rushyigikiye abatavuga rumwe n’ubutegetsi rutanagje ko Bwana Touadéra yakomeretse nyuma yo “kugwa bikomeye” mu murwa mukuru, Bangui, maze ajyanwa mu Rwanda kwivuza.
Umuvugizi wa perezidansi, Albert Yaloke Mokpem, yatangaje ko yatangajwe n’aya amagambo yavuzwe kuri perezida wa repubulika, anavuga ko perezida ari ku kazi mu biro bye biri mu mujyi wa Bangui.
Ikinyamakuru le Corbeau News cyatangaje iyi nkuru kivuga ko ubwo Perezida Toudera yajyaga gusura inzu ye iri kubakwa mu mujyi wa Bangui ariho yagwiriye bimuviramo gukomereka bikomeye.
Umuvugizi wa perezidansi avuga ko amakuru yatangajwe n’iki kinyamakuru nta kindi yari agamije usibye kuyobya abaturage no guha ingufu abatavuga rumwe na leta muri iki gihe.
Radiyo yigenga yitwa Ndeke Luka yavuze ko abanyamakuru bayo babonye perezida i Bangui ku ya 14 Ugushyingo, nyuma y’umunsi umwe bivuzwe ko yaje kuvurizwa i Kigali mu Rwanda