Ubwicanyi bwakorewe abanyamakuru n’abakora mu bigo by’itangazamakuru bwazamutseho 50% mu mwaka wa 2022 kuko hishwe 86 ku isi. Iyi mibare igaragaza ko nibura mu minsi ine hicwa umunyamakuru ku isi ink’uko bigaragazwa na raporo y’ishami ry ‘umuryango w’abibumbye ryita ku muco n’ubumenyi UNESCO.
Izi mpfu z’abanyamakuru ziyongereye mu mwaka ushize zije zikuraho icyizere cyari gihari ku mwuga w’itangazamakuru kuko nibura mu myaka itatu yawubanjirije imibare yagendaga igabanuka kuko yari ku kigero cy’abantu 58 bicwaga buri mwaka hagati y’umwaka wa 2019 na 2021.
Umuyobozi mukuru wa Unesco, Audrey Azoulay, mu ijambo rye yagize ati: “Nyuma y’imyaka myinshi yikurikiranya, hongeye kwicwa abanyamakuru benshi muri 2022.”
Yongeyeho ati: “Abayobozi bagomba kongera ingufu mu guhagarika ibi byaha no kureba ko ababikoze bahanwa.”
Unesco yasanze nta muntu washyikirijwe ubutabera mu manza 86% zavugaga ku ihohoterwa ry’abanyamakuru n’abakora mu bigo by’itangazamakuru.
UNESCO yagize ati: “Mu mpamvu z’ubwicanyi bw’abanyamakuru harimo; gutangaza amakuru ku byaha byateguwe, amakimbirane akorwa hitwaje intwaro cyangwa ubwiyongere bw’intagondwa, no gutara inkuru kungingo zikomeye nka ruswa, ibyaha bifitanye isano n’iyangizwa ry’ibidukikije, gukoresha nabi ububasha bw’abategetsi n’imyigaragambyo. “
Abarenga kimwe cya kabiri cy’abanyamakuru bishwe muri 2022 ni ukuvuga abagera kuri 44, biciwe muri Amerika y’Epfo na Karayibe.
Mexico ni cyo gihugu cyaguyemo abanyamakuru benshi kuko 19 barishwe, ku mwanya wa kabiri hari Ukraine, iri mu ntambara n’Uburusiya ho hapfuye abanyamakuru 10 mu gihe ku mwanya wa gatatu hari igihugu cya Haiti cyiciwemo abanyamakuru icyenda.
Unesco ivuga ko kimwe cya kabiri cy’aba banyamakuru bishwe bari mu kazi, hari abishwe n’inkoni, abiciwe mu nzira, abiciwe mu ngo zabo abishwe basanzwe ahantu hahurira abantu benshi nko muri parikingi n’ahandi.”
Unesco ikomeza ivuga ko ibi bigaragaza ko nta hantu hatekanye ku munyamakuru mu gihe bari mu kazi cyangwa batakarimo.
Unesco yagize ati: “Usibye ubwicanyi, abanyamakuru bashobora guhura n’ubugizi bwa nabi butandukanye harimo” “gushimutwa, no gufungwa by’igihe gito, gutotezwa n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, cyane cyane ku bagore. “