Home Ubutabera Kigali: Uwateganyaga kwica 40 yafashwe amaze kwica bane

Kigali: Uwateganyaga kwica 40 yafashwe amaze kwica bane

0

Inzego z’ubutebare zerekanye kuri iki cyumweru umuntu zikekaho icyaha cy’ubujura n’ubwicanyi akaba aniyemerera ko yari yariyemeje kuzica abantu 40 ariko akaba afashwe amaze guhitana bane.

Hafashimana Usto uzwi cyane nka Yussuf, niwe ukekwaho ibi byaha byombi, akomoka mu Karere ka Ngororero, ariko akaba yabarizwaga mu mujyi wa Kigali kuva mu mwaka wi 2008. uyu yemera ko yatangiye kwiba nyuma y’imyaka ine ageze i Kigali ni ukuvuga muri 2012.

Uyu mugabo aganira n’itangazamakuru yavuze ko yicaga abazamu b’aho yabaga agiye kwiba akabica abaciye imitwe agahita yiba cyangwa bikamwangira. Aha niho yemera ko yari kuzica abagera kuri 40 ariko ko afashwe amaze kwica bane (4). Umuhoro niwo yakoreshaga yica abantu.

Hafashimana Usto alias Yussuf, avuga ko atazi ikibimutera bityo ko ashobora kuba yarabirozwe kuko atari aziko kwica abantu ari bibi.

Ati “Nkigera mu buyobozi nibwo namenye ko ari icyaha. Ndasaba Imana imbabazi, abayobozi n’abaturarwanda bose. Nta yindi gahunda nari mfite.”

Yavuze ko yatangiye ubwicanyi mu mezi atatu ashize, abitewe na mugenzi we bibanaga witwa Nshimiyimana Leonce washakaga kumutanga mu buyoboz..

Muri gahunda ye, ngo yumvaga azica abantu 40. Ati “Niyumvagamo mu bwonko bwanjye ko nzica abantu 40.”

Abajijwe uburyo yamenye ko ari ibisazi kandi ataravuwe, yavuze ko yigeze kujyanwa mu rusengero bakabimubwira.

Ati “Abarangi nibo babimbwiye [ko nasaze] kuko umugore nashatse niho yasengeraga. Mfite umugore n’umwana.”

Hafashimana yavuze ko yicaga abantu basinziriye gusa kandi b’abazamu. Ati “Babiri nabaciye imitwe nyijugunya mu mazi manini, niko ibisazi byanjye byabaga byantegetse ariko nageze mu buyobozi birashira.”

Hagenama Vedaste watemwe na Hafashimana akaza kujyanwa kwa muganga, yavuze ko we na mugenzi we batunguwe basinziriye nijoro, aho barindaga inyubako mu mujyi wa Kigali.

Ati “Twari turyamye mu nzu, tubona saa saba z’ijoro umuntu araje aratwinjirana aradutema ariko ntabwo twabashije kumenya uwo ari we.”

Yakomeje agira ati “Yantemye mu mutwe, ku maso kugera ku mazuru ijisoho ryarapfuye, no ku kaboko yarantemye. Uwo muntu ntacyo twapfaga kuko ntitunamuzi.”

Hagenimana yavuze ko uku gutemwa kwamugizeho ingaruka zikomeye kubera ko “ni ubumuga bukomeye. Ubu nsa n’umuntu udafite imbaraga, kureba ko sindeba, mu mutwe hahora handya cyane.”

Birinda Rashid utuye mu murenge wa Rusororo, wiciwe umuzamu, avuga ko byabaye ari nijoro ahagana saa cyenda.

Ati “Umwana hari ahantu yararaga ku ibaraza hafi y’idirishya ngiye kumva numva ikintu kidasanzwe kirakubise, mbanza kwikanga ngira ngo yagerekeranyije intebe, ibyo kwica byo sinabitekerezaga.”

“Nahise nkingura ngeze muri salon numva igihimba cyo hepfo kirahirita kuko umutwe wo bari batemye ku buryo ubwonko bwagaragaraga, mpita nkingura vuba vuba.”

Birinda yavuze ko yahise ahamagaza ubutabazi ariko biba iby’ubusa kuko yari yatemwe bikabije.

Yavuze ko uwo mugizi wa nabi yinjiye mu gipangu akoresheje uburyo bwo kucyurira kuko aho yanyuze bagiye bahabona amaraso.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko Hafashimana yafashwe nyuma yo guhuza amakuru n’ibimenyetso.

Ati “ Ni amakuru tubona mu buryo bw’iperereza duhabwa n’abantu, guhuza ibimenyetso, ibivugwa […] Yasaga n’aho afite gahunda yo kuzica abandi benshi, ariko hakozwe iperereza ryihuse ku buryo dutekereza ko abandi yateganyaga kwica bitagishobotse.”

Nyuma yo gutabwa muri yombi, Hafashimana agiye gushyikirizwa ubugenzacyaha kugira ngo hatangire iperereza ryimbitse.

Kugeza ubu Hafashimana niwe umaze gutabwa muri yombi kuri iki cyaha cy’ubwicanyi bw’ubugome, icyakora Polisi ivuga ko hari abandi bakoranaga mu bijyanye n’ubujura.

Polisi yatangaje ko Hafashimana yiyemereye uruhare muri izo mpfu ndetse akajya no kwerekana aho imirambo yagiye ayijugunya.

Umutwe w’umwana Hafashimana yiciye mu Rwampala wo ntiwabonetse, bikaba bikekwa ko watwawe n’amazi mu mugezi wa Nyabarongo.

Hafashimana uvuka mu Karere ka Ngororero, yataye ishuri ageze mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleBujumbura: Perezida Museveni na Samia Suluhu basohotse mu nama itarangiye
Next articleGoma: Hakomeje imyigaragambyo yamagana ingabo za EAC
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here