Home Amakuru Uganda: Ishami rya UN rishinzwe uburenganzira bwa muntu ryirukanwe

Uganda: Ishami rya UN rishinzwe uburenganzira bwa muntu ryirukanwe

0

Leta ya Uganda yafashe umwanzuro wo kwirukana ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu,  Office of the UN High Commissioner for Human Rights, (OHCHR), kuko babona ko itagikenewe mu gihugu.

Iki cyemezo cyafashwe na minisiteri y’ububanyi n’amahanga yandikiye iri shami ry’umuryango w’abibumbye iribwirako manda yayo igeze ku musozo kandi ko batazayongera bityo ko igihe cyabo cyo gukorera mu Gihugu kirangiye.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Uganda niyo yandikiye iyi komisiyo ibaruwa iyibwira ko leta y’iki Gihugu yiyemeje guteza imbere uburenganzira bwa muntu bityo ko iyi komisiyo itagikenewe mu gihugu.

Muri iyi baruwa leta ivugako “ amahoro yiganje mu gihugu ndetse ko n’inzego zitandkutanye zita ku burenganzira bwa muntu ubu zihamye kandi ko imiryango itari iyaketa yita ku burenganzira bwa muntu ubu ifite ubushobozi bwo kurengera uburenganzira bwa buri wese mu gihugu.”

Livingstone Sewanyana, impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu ivuga ko iki cyemezo kidatunguranye  kandi ko gishyize benshi mu rujijo kuko kitari gufatwa na leta ivuga ko iharanira uburenganzira bw’abaturage.

Iri shami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burengaznira wa muntu ryari riri muri Uganda kuva mu mwaka wi 2006, ibikorwa byayo byibandaga mu Turere twibasiwe n’amakimbirane two mu majyaruguru no mu  burasirazuba bw’Igihugu.

Kuva muri 2009 iri shami ryahawe uburenganzira bwo gukorera mu Gihugu hose kinatangira gukoresha mahugurwa ku burenganzira bwa muntu abaturage batandukanye ba Uganda.

Iki cyemezo gifashwe mu gihe bame mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni ariho kuva mu 1986 bazamuye ijwi ryabo bavuga ko bahohoterwa.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleHarry na Meghan mu manza zo gusebanya
Next articleAbinjira mu mitwe y’iterabwoba kubera ubukene bariyongereye
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here