Home Ubutabera Ibizakurikira ifungwa ry’umuhungu wa Rucagu

Ibizakurikira ifungwa ry’umuhungu wa Rucagu

0
Padiri Ingabire wayoboraga Paruwasi ya Rwamagana yari amaze hafi imyaka ibiri afunzwe nyuma y'uko aho yabaga ku Kiliziya bahafatiye amafranga menshi

Padiri Ingabire Jean Marie Théophile, wayoboraga  Paruwasi ya Rwamagana, usanzwe ari n’umuhungu w’umunyepolitiki Rucagu Boniface, yari agiye kumara imyaka ibiri afunzwe azira umuntu yacumbikiye afite amafaranga menshi n’ibibanza yanditsweho bitari ibye.

Bamuteze Yves Vedaste, niwe wacumbikiwe na Padiri Inagabire amubitsa amafaranga y’u Rwanda akabakaba  miliyoni 500 kuko yari amadolari 197,600 n’ama euro 225.000. Aya mafaranga yose yafatiwe mu rugo kwa padiri bikekwako yakomotse ku cyaha cyo kwambura ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Ikindi cyaha Padiri  Ingabire yashinjwaga kwari ukwandikwaho ibibanza bitatu (3) na Umutesi Jeanne d’Arc, usanzwe ari umugore wa Bamuteze Yves Vedaste , mu rwego rwo guhisha imitungo ikomoka ku cyaha.

Ibi byose Padiri yabyisobanuyeho mu rukiko avuga ko  ibyo kwandikwaho umutungo yabyemereye Umutesi Jeanne d’Arc, inshuro imwe gusa mu mwaka wi 2017 bityo ko bitandukanye n’ibyaha ashinjwa byakozwe muri 2021. Umutesi we avuga ko yanditse ibi bibanza kuri Padiri Ingabire mu nyungu z’abana kuko umugabo we (Bamuteze Yves Vedaste), yari asanzwe asesagura umutungo kandi yaranamuharitse.

Ku cyaha cyo kubikira amafaranga BAMUTEZE Yves Vedaste, usanzwe ari na mwene nyina wabo, Padiri Ingabire yacyisobanuyeho avuga ko yaje kumubitsa ikarito amubwira ko harimo imashini nawe ayibika muri bibliotheque atabanje kureba ikirimo.

Amafaranga yose avugwa muri iyi nkuru ni amwe mu yavugwagaga mu rubanza rp 01580/2021/tgi/gsbo aba bose baregwagamo kimwe n’abandi ibyaha bitandukanye bikomoka ku bujura bwakorewe umunyamahanga wari waje kugura zahabu akibwa amafaranga y’u Rwanda akabakaba miriyari.

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwemeje ko Padiri Ingabire Jean Marie Théophile na Umutesi Jeanne d’Arc ari abere mu gihe Bamuteze Yves Vedaste, we yahamijwe ibyaha byo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo, n’icyaha cyo kwambura ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Padiri wafunzwe akomeza umurimo muri kiliziya igihe afunguwe

Nyuma yuko padiri Ingabire Jean Marie Théophile, afunzwe kuva muri 2021 akaba abaye umwere muri 2023 hari abibaza ikiri bukurikireho mu mirimo yari asanzwemo ya Kiliziya.

Benshi mu bapadiri baganiriye n’ikinyamakuru intego bavuga ko nta kibzzo kirimo kuko inkiko zisanzwe mu gihugu zitirukana abapadiri cyangwa ngo zibirukanishe kuko icyo ari icyemezo cya kiriziya ubwayo.

Padiri utashatse kugaragaza umwirondoro we ati : “ Ibyo nta kibazo aragaruka mu muhamagaro we w’ubusoseradeti kuko kiliziya nti yamwirukanye, hari n’abahamwa n’ibyaha bakarangiza ibihano kiliziya ntibirukane bakagaruka mu muhamagaro wabo.”

Undi mupadiri nawe ushimangira ko Padiri Ingabire ari busubire mu nshingano ze yatanze urugero ku mupadiri wo mu Karere ka Rulindo uherutse gukekwaho icyaha cyo gusambanya umwana ariko akaza kuba umwere ko nawe ubu yasubiye mu nshingano za Kiliziya.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKamonyi: Uwari umuyobozi w’Akarere arafunzwe
Next articleAbanyarwanda barenze miliyoni 13 muri 2022
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here