Home Ubutabera Abagabo barasaba guhabwa ikiruhuko kingana n’igihabwa abagore babyaye  

Abagabo barasaba guhabwa ikiruhuko kingana n’igihabwa abagore babyaye  

0

Itegeko ry’umurimo mu Rwanda riha umugore wabyaye ikiruhoko cy’amezi atatu ariko rikagenera umugabo ikiruhuko cy’ingoboka cy’iminsi ine (4) gusa, aha niho abagabo bahera basaba ko iki kiruhuko bahabwa cyongerwa kikanahindurirwa izina ntikitwe icy’ikingoboka.

Ingingo ya 56 y’Itegeko N° 66/2018 ryo ku wa 30/08/2018rigenga umurimo mu Rwanda ivuga ko “Umukozi w’igitsina gore wabyaye afite uburenganzira ku kiruhuko cyo kubyara kingana nibura n’ibyumweru cumi na bibiri (12) bikurikirana.”

Naho ingingo ya 59 ikavuga ko “Mu gihe cy’amezi cumi n’abiri (12) uhereye igihe umukozi w’igitsina gore wabyaye yasubiriye ku kazi, umubyeyi afite uburenganzira ku kiruhuko cyo konsa cy’isaha imwe (1) ku munsi.”

Ingingo ya 52 y’Iteka rya Minisitiri n° 02/MIFOTRA/22 ryo ku wa 30/08/2022 ryerekeye umutekano ku kazi, inzego zihagararira abakozi n’abakoresha, umurimo  w’umwana, umurimo w’umunyamahanga n’ikiruhuko cy’ingoboka ivuga “:Umukoresha aha umukozi ikiruhuko cy’ingoboka kubera ibyiza cyangwa ibyago byabaye mu muryango we m uburyo bukurikira: iminsi ine (4) y’akazi iyo umugore we yabyaye.

Gimu SHYIKIRO ukora muri RWAMREC, Umuryango uharanira guteza imbere uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, avuga ko impamvu iki kiruhuko kifuzwa ku bagabo, ari ubufasha bifuza guha  abagore babo nyuma yo kubyara. Ikindi ngo ni ukubaka umuryango mwiza w’ejo hazaza.

Shyikiro agira ati: “Abagore muzi ibyiza, urukundo rw’ahazaza muba muducura ku bana mu gihe muri kumwe nabo mwenyine umunsi ku wundi, amezi hafi atatu?”

Shyikiro akomeza avuga ko muri icyo gihe aribwo ababyeyi bubaka urukundo cyane mu bana, atanga urugero rw’abana batabana n’ababyeyi babo bamwe baba mu mijyi abandi mu cyaro ko nk’ igihe cy’iminsi mikuru abana bihamagarira ababyeyi b’abagore gusa kuza kwifatanya nabo.

Shyikiro asobanura impamvu ababyeyi b’abagabo batitabwaho cyane n’abana babo agira ati: “Ibi byose ni ingaruka z’uko aba atarigeze akuba hafi. Bityo rero abagabo turifuza kuba hafi y’abana bacu bakivuka.”

Bamwe mu bagore basanga impamvu bahabwa ikiruhuko kinini nyuma yo kubyara kuruta igihabwa abagabo babo ari imiterere y’imibiri yabo.

Mutumwinka Marguarite, umwe mu bagore bagize amashyirahamwe agize Ihuriro rigamije ubuvugizi mu Rwanda (Alliance pour plaidoyer au Rwanda), avuga ko ubundi umugore ahabwa ikiruhuko kubera imiterere y’ubuzima bwe, bityo iki kiruhuko kikaba kimufasha gusubirana kubera ko uko gutwita no kubyara biba byamuhinduye.

Agira ati: “ Abagabo bahabwa “Congé de Circonstance ” ni iminsi mikeya ine (4) yitwa iy’ingoboka, kubera ko nabo babonye umwana (babyaye), cyokora iyo konji basaba, kuko ntacyo baba babaye ku mubiri wabo no ku buzima bwabo, yaba ari iyo kugira ngo bashobore kuba hafi y’abagore babo, babyaye, kugira ngo babafashe (babyita kumwaramira mu gihe atarafata agatege), ati nibaza ko iyo konji yaba byibura nk’ibyumweru bibiri, ariko bakayikoresha icyo yaba igenewe”

Mutumwinka akomeza agira ati: “Gutwita no Kubyara bituma haba byinshi bihinduka ku buzima, bisaba igihe gihagije kugira ngo umubiri usubirane ubuzima busanzwe (C’est un besoin biologique).”

N’ubwo abagore bamwe batumva impamvu y’ikiruhuko kirenze iminsi ine abagabo basanzwe bahabwa, hari abandi bavuga ko hari abagabo baba hafi y’abagore babo babyaye, ndetse bakita no ku ruhinja. Bakavuga ko iyo minsi yongerewe, byakongera amahirwe yo kuba umwana n’umubyeyi bitaweho.

Umumarashavu Janat, ni umunyamakuru wa mont Jali News, avuga ko hari abagabo bita ku bagore babo kuva batwite.

Agira ati: “Mbese bagore beza koko mubona abagabo batavunika iyo dutwite????? Na nyuma yo kubyara???? Urugero umuryango ukiri muto utarabasha kugira umukozi uheka umwana, umesa, uteka ndetse n’ibindi n’ibindi…….

Abagabo bo bakomeza kugaragaza ko icyo kiruhuko gikenewe, byibura icya kabiri cy’icyo abagore bahabwa.

N’ubwo abagabo bakomeza kugaragaza ubusabe bwabo hari ikindi gice cy’abagore kitabumva kivuga ko n’iminsi mike bahabwa nayo ntacyo imaze kuko ntacyo babafasha kuko batababona.

RUTAYISIRE Bonaventure Aisha

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbavuga ko u Rwanda rwitwaza FDLR nibo bagomba kubyerekana  – Perezida Kagame
Next articleIdamange agiye kongera kuburana

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here