Umwanditsi w’ibitabo Ncungure Aime, yareze mu rukiko inzu igurisha ikanasohora ibitabo mu icapiro izwi nka Fountain Publishers, ayisaba kumwishyura miliyari y’amafaranga y’u Rwanda ayishinja gukoresha inyandiko mpimbano no kumuvutsa uburenganzira ku bihangano bye.
Ncungure avuga ko yanditse igitabo yise ” amateka n’umbwene gihugu” (History and Citizenship), kuri ubu gikoreshwa mu mashuri atandukanye. Ncungure avuga kandi ko yatsinze amarushanwa yo kwandika yari yateguwe n’ikigo cy’igihugu cy’uburezi REB, muri 2015.
Nyuma, Ncungure yagiranye amasezerano na Fountain Publishers yo kumusohorera ibitabo.
Jotham Nkinzingabo, wunganira Ncungure mu nkiko avuga ko amasezerano na Fountain Publishers yagombaga kumara imyaka itanu (5) gusa nyuma yaho Ncungure akazajya abona 10% kuri buri kopi y’igitabo Fountain Publishers yongeye kuregwa igurishije.
Kuva amasezerano arangiye bivugwa ko Ncungure nta faranga na rimwe yigeze ahabwa ku bitabo byagurishijwe na Fountain Publishers, akaba ariyo mpamvu asaba urukiko kumurenganura rugategeka iyi nzu kumuha miliyari y’amafaranga y’u Rwanda.
Fountain Publishers, yabwiye ikinyamakuru The New Times ko bazi ko barezwe mu nkiko ariko ko ntakindi bashobora kubitangazaho.
Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge nirwo ruzaburanisha uru rubanza guhera kuri uyu wa gatatu taliki ya 22 Werurwe.
Nkinzingabo avuga ko bareze Fountain Publishers bayishinja kwambura uburenganzira nyir’igihangano bagurusha igihangano cye ntaburenganzira abahaye.
Ikindi Fountain Publishers ishinjwa ni uguhimba inyandiko zigaragaza ko Ncungure yakiriye 10% rya buri gitabo cyagurishijwe.
Si kunshuro yambere Fountain Publishers, irezwe mu nkiko ishinjwa gukoresha ibihangano bitari ibyayo kuko mu mwaka wi 2017 yatsinzwe n’abanditsi barimo Kaatera John, Rwanyindo Daniel na Ayirwanda Steven ku rubanza baburanaga nayo bayishinja gukoresha ibihangano byayo maze urukiko rw’ubucuruzi ruyihanisha kubishyura arenga miliyoni enye n’ibihumbi magana acyenda.